FIFA Series 2026 ishobora kuba amahirwe mashya yo  kuzamura urwego rw'Amavubi

FIFA Series 2026 ishobora kuba amahirwe mashya yo kuzamura urwego rw'Amavubi

 Feb 24, 2026 - 22:49

Mu gihe Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rikomeje gutegura amarushanwa mpuzamahanga azabera i Kigali ya FIFA Series, abenshi bavuga ko aya ari amahirwe akomeye ku ikipe y’igihugu amavubi yo kongera kwerekana ubushobozi bwayo mu marushanwa akomeye.

Uretse u Rwanda aya marushanwa ya FIFA Series azitabirwa n’ibindi bihugu 11 birimo Brazil, Australia, Switzerland, Azerbaijan, Côte d’Ivoire, Indonesia, Kazakhstan, New Zealand, Puerto Rico, Thailand na Uzbekistan.

Abakurikiranira hafi umupira bavuga ko aya marushanwa azafasha abakinnyi b’Amavubi kubona imikino mpuzamahanga ihagije, bigafasha kongera ubunararibonye no kuzamura urwego rw’ikipe y’igihugu.

Imikino izabera kuri Amahoro Stadium na Kigali Pele Stadium, aho ibikorwa byo kuzivugurura biri gukorwa kugira ngo zuzuze ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

U Rwanda rumaze kumenyekana nk’igihugu gifite ubunararibonye mu kwakira ibirori mpuzamahanga, kandi FIFA Series izongera gushimangira isura yarwo nk’ahantu heza ho kwakira amarushanwa y’ingenzi.

Abategura amarushanwa bavuga ko ibi bizasiga igihugu gifite ibikorwaremezo birushijeho kunozwa neza bizanakomeza gukoreshwa no mu yandi marushanwa mu gihe kiri imbere.

Kwakira FIFA Series 2026 bizaha u Rwanda amahirwe yo kwerekana ubushobozi bwarwo mu gutegura amarushanwa mpuzamahanga, ubunyamwuga n’umutekano, ibintu byitezweho kongera icyizere ku rwego mpuzamahanga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien