Erik Ten Hag yivuze imyato aha isezerano abafana ba Manchester United

Erik Ten Hag yivuze imyato aha isezerano abafana ba Manchester United

 Dec 6, 2023 - 09:43

Umutoza Erik Ten Hag yasabye ubuyobozi n'abafana ba Manchester United kumwihanganira, abibutsa ko aho yanyuze hose yageraga ku ntego ze.

Ibintu ntabwo bihagaze neza muri Manchester United imaze gutsindwa imikino icumi mu mikino 21, imaze gukina mu marushanwa yose muri uyu mwaka w'imikino 2023/2024.

Iyi kipe iri ku mwanya wa karindwi muri Premier League, ikaba ku mwanya wa nyuma mu itsinda ryayo muri UEFA Champions League, ndetse yamaze no gusezererwa muri Carabao Cup.

Mu kiganiro n'itangazamakuru gitegura umukino wa Chelsea bafite uyu munsi, Ten Hga yagize ati:''Buri gihe habaho ibihe bikomeye muri buri rugendo. Turi mu cyerekezo nyacyo. Ndabizi ko tuzagera aho dushaka kuba turi.

''Kubera ko - reba amateka yange. Aho nanyuze hose buri mwaka nageraga ku ntego zange. Nituguma hamwe, tukaguma ku mupangu wacu n'imikorere, tuzagera aho dushaka kuba turi.''

Ten Hga yakomeje ati:''Yego, ndabizi neza. 

''Nk'urugero ushobora kureba uko twatsinze Brentford duturutse inyuma, umukino wa Burnley, umukino wa Everton, buri gihe ikipe iba ihari kandi igaragaza umuhate''

''Ushobora kubona ko udashobora gukina kuriya nta bumwe buhari. Twagize icyumweru cy'imikino myiza ibiri n'umukino umwe mubi, turi mu cyerekezo cyiza.

''Twakinnye umupira mwiza tunatsinda ibitego byiza ku mukino wa Everton na Galatasaray. 

''Kuri Newcastle ntabwo twakinnye neza, turabizi n tabwo twashimishijwe n'uko twitwaye, ariko twagumye mu mukino tunabona uburyo bka bubiri bwo kubona inota.

''Ariko ntabwo turi amarobo(robot), iyo ukinnye imikino itatu mu minsi itandatu, ni imikino ikomeye, umunaniro nawo ushobora kuba ikibazo.''

Umutoza Erik Ten Hag yagize ibihe byiza muri Ajax ndetse anatwara ibikombe birimo bitatu bya shampiyona.

Uyu mugabo kandi yagize umwaka wa mbere mwiza muri Manchester United aho yabashije kuba uwa gatatu muri Premier League, ndetse agatwara igikombe cya Carabao Cup, igikombe cya mbere iyi kipe yari itwaye mu myaka irindwi ishize.

Gusa muri uyu mwaka w'imikino ntabwo bimeze neza kuri uyu mugabo, aho byatangiye no kunuganugwa ko benshi mu bakinnyi be bamaze kumukuraho amaboko, ahanini bitewe n'ibyemezo afata.

Ten Hag afite ikizere ko bizagenda neza muri Manchester United