Dr.Frank Habineza yerekanye uburyo ari umugabo urinda isezerano

Dr.Frank Habineza yerekanye uburyo ari umugabo urinda isezerano

 Jun 26, 2024 - 15:29

Umukandida w'ishyaka Green Party ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr.Frank Habineza, yagaragaje ubuvugizi yakoreye abaturage ba Nyagatare, abibutsa ko imvura yagwa cyangwa se izuba ryava, ibitekerezo bye abihagararaho, abasaba kuzamutora.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2024, ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije, Democratic Green Party, ryari mu Murenge wa Mimuli, Akarere ka Nyagatare aho ryakomereje ibikorwa byo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr.Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite.

Ntezimana Jean Claude ushinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza muri iri shyaka, yavuze ko gutora Frank Habineza atari ukwibeshya kuko bajya kumuhitamo nk’Ishyaka, batigeze bibeshya.

Ati "Frank Habineza, kumutora ni igisubizo cy’Abanyarwanda, ni uru muri akaba n’icyizere cya rubanda. Afite ibisubizo by’Abanyarwanda bose mu ngeri zinyuranye. Kumutora, ni ugutora imibereho myiza, umutekano n’amajyambere."

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr.Frank Habineza 

Mu ijambo rya Dr.Frank Habineza, yabwiye abaturage ko yaje kubasura agamije kubaganiriza ku bijyanye n’ibyo bashobora gufatanyamo kugira ngo Igihugu kirusheho kuba cyiza.

Yashimangiye ko ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, yagize uruhare mu kubakorera ubuvugizi kugira ngo abana babo bajye bafatira ifunguro ku mashuri kuko iyo umunyeshuri ashonje nta kintu na kimwe kijya mu mutwe. 

Ati "Icyo mvuze ngihagararaho, naho imvura yagwa cyangwa se izuba ryava, ibitekerezo byanjye mbihagararaho, ibyo mbabwira mba nabirebye, nashishoje, nzi neza ko bizagirira Abanyarwanda bose akamaro”

Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida bahatanira intebe y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'imyaka y'Abadepite, bikaba bizakomeza kugera ku wa 13 Nyakanga 2024 habura umunsi umwe ngo amatora atangire tariki ya 14-16 Nyakanga.