Don Jazzy usanzwe ari umuyobozi w’inzu ireberera abahanzi ya Mavin Records, yavuze ko Johnny Drille afite impano idasanzwe kandi ko uburyo akoramo umuziki we butandukanye n’ubw’abandi bahanzi bose bari mu ruganda rwa muzika muri Nigeria.
Mu kiganiro yagiranye na “Crea8torium”, Don Jazzy yavuze ko Johnny Drille ari umuhanzi wuzuye kuko ashoboye ibintu byinshi icyarimwe birimo kuririmba, kwandika indirimbo, gutunganya amajwi ndetse no gutunganya indirimbo.
Yagize ati: “Iyo urebye uru ruganda rwa muzika muri Nigeria ubu, nta muntu umeze nka Johnny Drille. Ari mu rwego rwe bwite. Ni umwe mu bahanzi beza kandi buzuye nzi. Afite ubushobozi bwo gukora ibintu byinshi; arandika, akaririmba, agatunganya indirimbo kandi akabikora neza cyane.”
Don Jazzy yakomeje avuga ko kimwe mu bimutangaza kuri Johnny Drille ari uburyo ijwi rye rihora rimeze kimwe haba muri studio no mu bitaramo by’imbonankubone, ibintu yavuze ko bitaboneka ku bahanzi benshi.
Ati: “Ni n’umuhanzi mwiza cyane ku rubyiniro. Uko yumvikana muri studio ni ko yumvikana no mu bitaramo bya live.”
Johnny Drille ni umwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye muri muzika ya Afurika, cyane cyane bitewe n’injyana ye ya Alternative Rock asanzwe akora ku buryo bwe bwihariye, ari na byo bikunze kumenyekanisha umuziki we ku isi hose.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
