Diamond yatangaje ko agiye gukora ubukwe na Zuchu

Diamond yatangaje ko agiye gukora ubukwe na Zuchu

 Jan 20, 2025 - 14:14

Nyuma y'umwuka mubi wagaragaraga hagati ya Diamond Platnumz na Zuchu, kuri ubu Diamond yahishuye ko mu kwezi gutaha bazakora ubukwe .

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Mutarama 2025, nibwo Diamond Platnumz yahishuye ko muri Gashyantare 2025 azakora ubukwe na Zuchu ndetse ko buzaba mbere y'igisibo cya Ramadan. 

Ibi yabigarutseho ubwo yarimo aganira n'umuhanzi Nandy bari bahuriye mu nama y'Ishyaka CCM riri ku butegetsi muri Tanzania, inama yabereye Dodoma kuri iki Cyumweru. 

Igisibo cya Ramadan yahamije ko kizaba barakoze ubukwe, kizatangira mu matariki ya 28 Gashyantare kugera mu matariki 30 Werurwe 2025.

Diamond avuze aya magambo, mu gihe yari aherutse gutangaza ko adakundana na Zuchu ahubwo ko amufata nk'umuhanzi ukorera muri label ye ya Wasafi Records.

Ni nyuma kandi y'uko Ricardo Momo umunyamakuru wa Wasafi FM akaba n'inshuti ya Diamond yavugiye mu kiganiro ko Zuchu ashyira igitutu kuri Diamond kugira ngo amurongore.

Ibi byarakaje Zuchu atangaza ko azamujyana mu nkiko ndetse asiba n'ibintu bifite aho bihuriye na Wasafi kuri Instagram ye.

Zuchu na Diamond kandi bari baherutse kuvugisha benshi ubwo bombi bahagarikaga gukurikirana kuri Instagram.