Dean Huijsen yasabye imbabazi nyuma y’igihe yicariye inkono ishyushye

Dean Huijsen yasabye imbabazi nyuma y’igihe yicariye inkono ishyushye

 Feb 23, 2026 - 23:20

Myugariro wa Real Madrid n’ikipe y’igihugu ya Esipanye, Dean Huijsen yasabye imbabazi imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa, nyuma yo gusangiza abantu amashusho ameze nk’arimo ubutumwa bw’ivangura.

Uyu mukinnyi w’imyaka 20, wari muri AFC Bournemouth mbere yo kwerekeza muri Real Madrid, aherutse gusangiza videwo kuri Instagram akurikirwaho n’abarenga miliyoni 5.2, ariko bamwe mu bayikurikiranye bayifashe nk’irimo amagambo asesereza Abashinwa.

Nyuma y’igitutu cy’abafana, Huijsen yifashishije urubuga rwa Weibo rwa Real Madrid asaba imbabazi agira ati:

“Nsabye imbabazi byimazeyo inshuti zanjye z’Abashinwa. Nasangije ibintu byari birimo ubutumwa bubabaza ntabizi. Sinari mbigambiriye kandi ndicuza ku bw’agahinda byateye.”

Iyo nyandiko yaje gusibwa, ariko bamwe mu bafana bakomeje gusaba ko imbabazi zitangwa ku rwego mpuzamahanga nko ku zindi mbuga nkoranyambaga nka Instagram na X.

Ibi bibaye mu gihe hakomeje inkuru zerekeye ivangura rishingiye ku ruhu ryibasiye rutahizamu wa Real Madrid Vinícius Júnior mu mukino wa Champions League wahuje Real Madrid na Benfica.

Aho uyu mukino wahagaritswe iminota 10 n’umusifuzi François Letexier kuri Stade Estádio da Luz nyuma y’uko hatanzwe amakuru y’itotezwa n’ivangura bishingiye ku ruhu.

Nyuma nibwo rutahizamu Kylian Mbappé yavuze ko Prestianni yatutse mugenzi we inshuro eshanu, ariko uwo mukinnyi wa Benfica akavuga ko amagambo ye yasobanuwe nabi, ashimangira ko atavuze ijambo rifatwa nk’ivangura ahubwo ko yavuze igitutsi rishingiye ku gitsina.

Ibi bibazo byombi byongeye kugaragaza ko ikibazo cy’ivangura muri ruhago kigikomeye, aho abafana n’abasesenguzi bakomeje gusaba amakipe n’inzego ziyobora umupira w’amaguru gushyira imbaraga mu kurwanya imvugo n’imyitwarire by’ivangura mu buryo bukomeye kandi bugaragara.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien