Cyusa Ibrahim yavuze ibanga rituma ibitaramo bya gakondo byitabirwa ku bwinshi

Cyusa Ibrahim yavuze ibanga rituma ibitaramo bya gakondo byitabirwa ku bwinshi

 May 26, 2024 - 14:20

Nyuma y’uko impaka zikomeje kuba nyinshi hibazwa ibanga rikoreshwa n’abahanzi b’injyana gakondo kugira ngo ibitaramo byabo byitabirwe cyane, umuhanzi Cyusa Ibrahim uririmba injyana ya gakondo yahishuye ibanga bakoresha kugira ngo ibintu byabo bigende neza.

Bikomeje kugaragara ko muri iyi minsi abahanzi mu njyana gakondo ndetse n’abaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ari bo  bakomeje kugenda bigarurira imitima ya benshi, bikagaragarira ku mubare w’abaza kubashyigikira igihe bateguye igitaramo.

Mu bitaramo biri kugenda bitegurwa muri iyi minsi, iyo urebye usanga iby’injyana gakondo ndetse n’ibyo kuramya no guhimbaza Imana ari byo bitegurirwa mu nzu nini z’imyidagaduro hano mu Rwanda nka BK Arena ndetse ugasanga abantu bakubise buzuye, nyamara wareba ugasanga ibitaramo bya secural bidakunze kubaho.

Ibi byatumye impaka ziba ndende hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko injyana ya gospel ndetse na gakondo byamaze kwigaranzura secural ndetse hakomeza kwibazwa ibanga baba bakoresha ritazwi n’abahanzi basanzwe.

Cyusa Ibrahim uri mu myiteguro yo gutegura igitaramo cye, avuga ko injyana gakondo ayikundira ibintu byinshi by’umwihariko ari na byo biyitandukanya nk’izindi zose.

Avuga ko mu njyana gakondo habamo gufashanya hagati y’abayikora kandi usanga abakunzi bayo batayikunda kubera umuhanzi runaka ahubwo bo usanga bakunda injyana muri rusange n’abayikora bose ari yo mpamvu usanga umuhanzi gakondo wese aba akunzwe uko yaba ameze kose (Bakunda injyana ntabwo bakunda umuntu).

Akomeza avuga ko mu zindi njyana usanga habamo ibintu by’udutsiko aho usanga hari amatsinda ahanganye hagati yabo, ari byo usanga hazamo ibintu bya munyangire ugasanga kuba umuhanzi yashyigikira mugenzi we ari ikibazo.

Cyusa avuga ko kugeza ubu afite ikizere komigitaramo cye kizitabirwa ku rwego rwo hejuru akurikije uko amatike ari kugurwa ugereranyije n’uburyo mbere byabaga bimeze, akaba ari igitaramo afite tariki 08 Kamena 2024 yise ‘Migabo concert’.

Cyusa Ibrahim avuga ko mu njyana gakondo bafashanya cyane ugereranyije n'izindi njyana