Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Tourise i Riyadh, muri Arabia Saudite, aho akinira ikipe ya Al Nassr, Ronaldo yavuze ko n’ubwo akiri mu bihe byiza, ari gutegura inzira yo kurangiza urugendo rwe mu mupira w’amaguru.
Yagize ati:“Ndimo nishimira cyane ibi bihe. Ndacyatsinda ibitego, numva mfite umuvuduko n’ubukaka. Ariko nzajya mu kiruhuko vuba… mu myaka 10! Oya, nikiniraga. Ndavuga vuba cyane. Nahaye umupira w’amaguru byose mu myaka 25 ishize."
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 yakomeje avuga ko ashobora gusoza urugendo rwe mu mwaka umwe cyangwa ibiri iri imbere, ndetse yemeza ko Igikombe cy’Isi gitaha kizaba icya nyuma mu buzima bwe.
Yagize ati:“Birashoboka ko bizaba mu mwaka umwe cyangwa ibiri… kandi byanze bikunze, ibi bizaba ibihe byanjye bya nyuma muri World Cup, nta gushidikanya."
Cristiano Ronaldo, umaze igihe akinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Pro League, akomeje kugaragaza urukundo n’ubwitange bwe ku mupira w’amaguru, ndetse akomeje kwandika amateka nka kimwe mu bihangange by’ibihe byose ku isi.
Cristiano Ronaldo yatangaje igihe azasezerera kuri ruhago
Cristiano Ronaldo yatangaje ko agiye gukina igikombe cy'Isi cya nyuma

