Nyuma yo kurekurwa na Polisi, umutekano Mason Greenwood yashyize ku rugo rwe ni akandare

Nyuma yo kurekurwa na Polisi, umutekano Mason Greenwood yashyize ku rugo rwe ni akandare

 Feb 3, 2022 - 14:18

Mason Greenwood yakajije umutekano iwe nyuma y'uko arekuwe na Polisi aho ashinjwa gukomeretsa no gufata ku ngufu.

Mason Greenwood ukinira Manchester United yo mu Bwongereza, ni umusore uri mu bibazo bikomeye nyuma y'uko Harriet Robson bakundanaga ashyiriye amashusho y'ibikomere kuri Instagram ye avuga ko yabitewe n'uyu musore.

Uyu musore nyuma y'uko yishyuye amafaranga akaba arekuwe, ubu yakajije umutekano w'inyubako abamo aho yongeyeho imbwa y'inkazi kuri iyi nyubako akodesha ibihumbi 14 by'amapawundi ku kwezi.

Muri iki cyumweru itsinda rishinzwe umutekano w'iyi nyubako ryongeyemo camera zitandukanye ndetse zikorana n'ikoranabuhanga rya Hikvision.

Usibye ibyo kandi Mason Greenwood yongeyeho imbwa ihenze mu rwego rwo gukomeza gukaza umutekano kuri uru rugo rwe.

Ubusanzwe ubwoko bw'imbwa Greenwood yazanye iba ihagaze hagati y'ibihumbi 10 by'amapawundi n'ibihumbi 25 by'amapawundi bitewe n'uko iyo mbwa yatojwe.

Mason Greewood yatawe muri yombi ku cyumweru ubwo Polisi yo mu mujyi wa Manchester yamusanze kuri urwo rugo rwe, aho yashinjwaga ibyaha byo gukubita no gufata ku ngufu.

Nyuma y'aho ibibazo byagiye bifata indi ntera ndetse abantu n'ibigo bitandukanye bigenda bivuga ibitandukanye kuri uyu Mwongereza w'imyaka 20.

Manchester United yagize iti:"Manchester United irongera kuvuga ko idashyigikira ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

"Nk'uko byari byatangajwe, Mason Greenwood ntazitozanya n'ikipe cyangwa ngo ayikinire, kugeza igihe hatangarijwe ibindi."

Gusa n'ubwo ikipe ya Manchester United yahagaritse Mason Greenwood, iyi kipe izakomeza kumuhemba nk'uko byari bisanzwe.

Ku rundi ruhande uruganda rwa Nike rusanzwe rumwambika, bavuze ko byabakoze ku mutima ndetse baba bahagaritse amasezerano bafitanye n'uyu mwongereza.

Manchester United kandi yakuye imyambaro ya Mason Greewood ku isoko, ndetse abafana bafite imyambaro iri mu izina rye bemererwa kuba bahindurirwa bagahabwa indi ku buntu.

Kugeza ubu ibya Mason Greewood biri mu kirere nyuma y'uko arekuwe. Iperereza ryo riracyakorwa ngo harebwe koko niba ibyo ashinjwa yarabikoze maze harebwe n'ibihano yagenerwa.

Mason Greenwood yakuriye muri Manchester United dore ko yayigezemo afite imyaka itandatu gusa. Muri uyu mwaka w'imikino, Greenwood yatsinze ibitego bitanu muri Premier league, ndetse n'igitego kimwe muri Champions league.

Mason Greenwood yabaye arekuwe na Polisi Manchester(Image:The mirror)

Abashinzwe umutekano ku nzu Greenwood abamo(Net-photo)

Greenwood agiye kwifashisha imbwa mu kurinda umutekano(Net-photo)