Mu kiganiro yagiranye na 'Papa Legend Tv', Coach Gael yashimangiye ko nta kibazo yigeze agira na Element nk'uko benshi babivugaga bitewe n'amafaranga byavugwaga ko abereyemo 1:55 AM.
Coach Gael yavuze ko 'nta kibazo ashobora kugirana n'umwana we' ari we Element ndetse m akiri muri 1:55 AM, gusa avuga ko iyo umwana akuze agashaka kuva mu rugo bamushakira impamba.
Ati "Kugera ubu Element aracyari muri 1:55 AM, ariko iyo umwana amaze gukura agashaka gusohoka mu rugo...ubwo ng'ubwo ni ugushaka uko twamuha impamba ahubwo agasohoka neza."
Mu minsi ishize nibwo byavuzwe cyane ko Element na 1:55 AM umubano wabo wajemo agatotsi, ndetse ni ibintu byagiye byemezwa n'umuyobozi wa 1:55 AM, Kenny Mugarura.
Mu biganiro Kenny Mugarura yagiye agirana n'itangazamakuru, yahamyaga ko Element koko abarimo amafaranga ndetse ko yataye akazi bakaba bamuhamagara ngo babikemura bakamubura kugera ubwo biyemeje kubishyira mu maboko y'abanyamategeko.
Mu minsi ishize ubwo Element yabibazwagaho, yavuze ko ibibazo byose afitanye na 1:55 AM biri gukemuka kuko ahafata nk'umuryango.
Nyuma y'uko atangaje ibyo, nibwo nyuma hagiye hanze amashusho amugaragaza yagiranye ibihe byiza na Coach Gael ubwo bahuriraga muri Amerika muri 'Rwanda Convention 2025'.
Coach Gael yavuze ko nta kibazo yigeze agirana na Element
