Bwiza yahamije iby'umukunzi wa Niyo Bosco

Bwiza yahamije iby'umukunzi wa Niyo Bosco

 Jan 22, 2024 - 08:51

Umuhanzikazi Bwiza yatangaje ko inshuti ye magara Niyo Bosco ifite umukunzi. Uwo mukunzi we ni umaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga?

Umuhanzikazi Nyarwanda Bwiza utangaza ko mugenzi we Niyo Bosco ari inshuti ye magara, yahamije ko uyu musore yibitseho umukunzi, ndetse ahamya ko mbere yajyaga amurangira abakobwa, ibyo muri iyi minsi bita 'gutanga pasi'.

Mu kiganiro Sunday Choice Live ku Isibo Tv kuri uyu wa 21 Mutarama 2024, Bwiza niho yahamirije iby'ubushuti bwe na Niyo Bosco, ndetse avuga ko ubwe ari we wamwibarije niba afite umukunzi, undi arabimwemerere. 

Bwiza aremeza ko Niyo Bosco ari inshuti ye kandi ko azi ko afite umukunzi 

Ubwo Umunyamakuru yari amubajije ibivugwa ko inshuti ye ifite umukunzi, Bwiza yagize ati " Ejo bundi nabonye ku mbuga nkoranyambaga bapositinga umukunzi wa Niyo Bosco, gusa ngewe uwo narinzi ntabwo ari uriya.

"Ariko ejo bundi yaransuye (Niyo Bosco) mubaza niba afite umukunzi, ansubiza yishimye ko amufite, nange ndavuga ati inshuti yange ifite umurongo. Gusa uriya ntabwo narimuzi, ariko buriya yari asigaje kumunyereka."

Ku wa 16 Mutarama 2024, nibwo uyu muhanzi Niyo Bosco yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram asangiza abamukurikira ikizungerezi cy'umukobwa bagiranye ibihe byiza, gusa ayo iyo posite ntiyatinzeho, ibyibajijweho cyane niba ari umukunzi we koko cyangwa se hari ibindi byari bigambiriwe. 

Umuhanzi Bwiza yemeje ko Niyo Bosco afite umukunzi