Burna Boy yavuze impamvu abanya-Nigeria bamwanga urunuka

Burna Boy yavuze impamvu abanya-Nigeria bamwanga urunuka

 Dec 10, 2023 - 07:45

Umuhanzi Burna Boy aremeza ko kuba arenze abandi mu myidagaduro yo muri Nigeria, ari byo bituma bamwanga cyane.

Umuhanzi wo muri Nigeria wegukanye Grammy Awards Damini Ogulu uzwi ku mazina ya Burna Boy, yikomye bikomeye cyane abanya-Nigeria atangaza impamvu mu ruganda rw'imyidagaduro muri icyo gihugu, bamwanga urunuka. 

Mu butumwa uyu muhanzi yacishije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Ukuboza 2023, akaba yatangaje ko muri Nigeria bamwanga kubera ko nta wundi muntu umuri hejuru. 

Burna Boy wiyita 'African Giant' yagize ati " Abanya-Nigeria banyanga, n'abari munsi yange, kubera ko nta wundi muntu undi hejuru." Uyu muhanzi, ntabwo ari ubwa mbere yaba atangaje ko aho akomoka batamukunda, dore ko buri gihe ukunze kubisubiramo. 

Umuhanzi Burna Boy aravuga ko abanya-Nigeria bamwanga urunuka 

Kwikoma abatuye Nigeria kwa Burna Boy, akaba yaranabishyize ku rundi rwego, dore ko yanasohoye indirimbo yise 'Thank You' yasohotse kuri alubumu 'I Told Them' aheruka gushyira hanze.

Muri iyi ndirimbo, akaba agaragaza ko abanya-Nigeria batamwishimira uko bikwiye, ariko akavuga ko we aterwa ishema n'igihugu cye kandi ngo buri uko abonye amahirwe arabigaragaza.

Uretse kuba Burna Boy atangaza ko abanyagihugu batabona uruhare rwe mu kuzamura umuziki w'iki gihugu ku ruhando mpuzamahanga, ariko kandi, mu makuru adafitiwe gihamya, akunda kuvuga ko nyina umubyara yahoze ari umubyinnyi w'umunyabigwi muri afrobeats nyakwigendera Fela Kuti.