Zimwe mu ngabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, zagaragaye zahuje urugwiro n’inyeshyamba za NYATURA zizwiho kwivugana abavuga Ikinyarwanda muri DR-Congo.
Ni amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umwe mu barwanyi bakomeye ba NYATURA witwa Kanaume ari gukoresha inama abaturage b’i Kagusa, arindiwe umutekano n’abasirikare b’u Burundi ndetse abandi bicaye.
Amakuru avuga ko ubwo Ingabo z’u Burundi zari zigiye kuganiriza aba baturage, zigahamagaza umutwe wa TWIRWANEHO uharanira uburenganzira bw’Abanye-Congo b’Abanyamulenge, ugahita ubitera utwatsi kuko zari zizanye n’inyeshyamba za NYATURA.
Uyu mutwe wa TWIRWANEHO wanenze bikomeye ibi byakozwe n’ingabo z’u Burundi, kuba zemeye kugendana n’inyeshyamba za NYATURA zabiciye ababo benshi.

Kanauwe wa NYATURA ari gutambutsa imbwirwaruhame ari kumwe n’ingabo z’u Burundi
Biri gutangaza ko uyu murwanyi wa NYATURA witwa Kanaume, ngo yari yagiye guha abaturage b’i Kagusa, ubutumwa bw’ihumure.
Nubwo uyu Kanaume yari agiye gutanga ihumure, nyamara uyu mutwe wa NYATURA uzwiho kuba waroretse imbaga y’Abanyekongo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, ukanabasahura imitungo yabo myinshi.
Bamwe mubakurikiye ibikorwa byose by'uyu mutwe yagize ati "Birababaje kubona abantu bakwiciye abawe bakanagusahura, bakugaruka imbere ngo baje kuguhumuriza. Ubwo aba ari ukuguhumuriza cyangwa aba ari ukugukina ku mubyimba.”
Ingabo za EAC ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri iki gihugu, nazo zikomeje kutoroherwa n'ubutumwa ndetse no kutavugwaho rumwe dore ko Umugaba w'izi ngabo aheruka kwegura.
https://thechoicelive.com/drc-byadogereye-umugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yakuyemo-akarenge
https://thechoicelive.com/drcumugaba-mukuru-wingabo-za-eac-yaragambaniwe-8052
Ibi biri kuba mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yanze kugirana ibiganiro na M23 yavuye mu duce yari yarafashe, ibituma hakomeje gututumba umwuka utari mwiza.
