Thailand: Amaraso y'ingona aramaranirwa

Thailand: Amaraso y'ingona aramaranirwa

 May 25, 2023 - 02:39

Muri Aziya umuco wo kunywa amaraso y'ingona avanze n'inzoga umaze kwimikwa n'abagabo benshi ngo kuko ari umuti wakarahabutaka by'umwihariko muri Thailand.

Umushoramari wo Thailand yatangaje ko nyuma gutangira kunywa amaraso y'ingona avanze n'inzoga yamuhinduriye ubuzima.

Nk’uko ikinyamakuru Khaosod Online kibitangaza, ngo rwiyemezamirimo Rojakorn Nanon, ufite imyaka 52, atangira umunsi we n'ikirahuri cy'amaraso y'ingona avanze n'inzoga yo muri Thailand yitwa lao khao, ndetse agafata ikindi mbere yo kuryama.

Rojakorn Nanon ngo kuva atangiye kunywa imvange idasanzwe hashize amezi abiri. Ibi byabaye nyuma yuko bivugwa ko yasanze ikinyobwa kigurishwa na Wanchai Chaikerd, usanzwe ufite aho yororera ingona mu karere ka Ban Pho.

Rojakorn yavuze ko ngo yahoraga arwaye kandi ananiwe, ariko ubuzima bwe bwarahindutse cyane ubwo yatangiraga kunywa amaraso y'ingona.

Rojakorn Nanon amaraso y'ingona avanze n'inzoga yamuhinduriye ubuzima 

Akomeza avuga ko amaraso y'ibikururanda ari ingirakamaro ku ngingo zitandukanye z'umubiri harimo n'amaraso ubwayo ndetse na (neurological system).

Naho kandi tugarutse kuri Wanchai wa wundi ufite aho yororera ingona, yatangaje ko guhuza ya mvange y'amaraso na bwa bwoko bwa ya nzoga bituma uturemangingo tw'amaraso atukura ( red blood cells) dukora neza.

Ikindi kandi avuga ko bizamura ibyitwa platelet, bikazamura white blood cells, akarusho ngo birera amagi y'intanga ngabo.

Nk’uko amakuru abitangaza, ingona ziri hagati y’imyaka itatu n' ine muri rusange ziricwa kugira ngo zikurwemo amaraso, ngo kuko arizo ziba zidafite amahane cyane kandi amaraso yazo ni ingirakamaro.

Iyi nkuru yagiye ahagaragara cyane ku rubuga rwa interineti, maze bivugwa ko abagabo bo muri Thailand bakora ubu bugome ku nyamaswa, kandi ko bagomba gufatwa kubera ibyo bikorwa.

Amaraso y'ingona aramaranirwa muri Thailand 

Gusa rero n'ingenzi kumenya ko uyu ari umuco umaze igihe kinini mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Aziya.

Abandi bagereranyije ibi bikorwa nko guhiga bunyamaswa amahembe ya rhino. Nk’uko umuryango wa Save the Rhino ubitangaza.

Uyu muryango utangaza ko mu bihugu birimo Ubushinwa na Vietnam ari byo bikunze gukenera cyane aya mahembe ya rhino.

Save the Rhino yagize ati: '' Ihembe rya Rhino rikoreshwa mu buvuzi gakondo bw'Abashinwa, ariko cyane cyane rikoreshwa nk'ikimenyetso cy'intsinzi n'ubukire.