Bien Aimé Sol yasabye imbabazi Otile Brown

Bien Aimé Sol yasabye imbabazi Otile Brown

 Aug 2, 2024 - 10:45

Nyuma y'uko hari hashize iminsi hari umwuka mubi hagati ya Bien Aimé Sol na Otile Brown baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro bitandukanye, Bien Aimé Sol yabitekerejeho afata iya mbere asaba imbabazi.

Bien Aimé Sol wahoze mu itsinda rya Sauti Sol, yifashishije urukuta rwe rwa Instagram (Story) yandikaho amagambo yisegura kuri mugenzi we Otile Brown bari bamaze iminsi barebana ay'ingwe.

Muri ubu butumwa yanditse yagaragaje ko yashyize ubwenge ku gihe agasanga ibyo barimo ari amafuti kandi biri gusenya uruganda rwabo rw'ubuhanzi, bituma afata umwanzuro wo guca bugufi agasaba imbabazi.

Yagize ati "Naje gushyira ubwenge ku gihe. Nta makimbirane yo muri 'business' mfitanye n'umuvandimwe ukora cyane. Nifuzaga gusaba imbabazi kuri buri kimwe bavuze cyangwa nakoze kibabaje mu gusenya ubuhanzi bwacu. Umbabarire Otile."

Amakimbirane y'aba bombi yatangiye mu minsi yashize ubwo Otile Brown yanengaga imyitwarire yise ko idahwitse Bien ari kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo indirimbo ye imenyekane. Icyo gihe yamugiriye inama yo kwita ku ndirimbo ye, aho kuguma kwijandika mu mafuti yo ku mbuga nkoranyambaga.

 Ni ibintu Bien atigeze yishimira kuko yahise ajya ku mbuga nkoranyambaga amusubiza amagambo yuje uburakari bwinshi amucyurira.

Yagize ati "Otile, nta mafaranga ugira, uri nde wo kuvuga gutyo? Yashyize hanze album ariko ntiyigeze irenga umutaru (igera kure)."

Otile Brown nawe yaje kongera kumusubiza amubwira ko adashobora kujya impaka n'umuntu witiranya gukora ibihangano bikamenyekana no gukora ibifite ubuziranenge, kuko izamenyekanye n'ubundi zihita zizima vuba.

Yagize ati "Ntabwo nshobora guhangana n'umutekereza ko indirimbo yose yamenyekanye aba ari nziza, kandi niko ukina umukino. Ubu uba ugomba kujya kwizunguza ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo usunike igihangano kizamara icyumweru cyangwa bibiri."

Kuva icyo aba bombi bakomeje kujya baterana amagambo ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'ugiye mu kiganiro ntasohokemo atavuze ku wundi, gusa kuri ubu Bien yitemeje kubishyiraho akadomo asaba imbabazi.