Beckham yatunguye isi avuga ko yicuza kuba yarahuye na Nelson Mandela

Beckham yatunguye isi avuga ko yicuza kuba yarahuye na Nelson Mandela

 Jul 4, 2023 - 11:33

Rurangiranwa David Beckham yavuze ukuntu yicuza kuba yarahuye n'umuntu ikomeye nka Nelson Mandela, afite ibituta.

Kuva abaye icyamamare mu kwerekana imideli akaba n'umwe mu bagabo beza akiri n’umukinnyi wa Manchester United, David Beckham yagiye atuma abafana bamenyera impinduka zikomeye ku mubiri we: umusatsi mugufi, umusatsi muremure, gusuka n'ibindi.

David Beckham ntabwo yicuza kuba yarashyize ibituta ku mutwe we, ahubwo yicuza kuba yarahuye na Mandela abifite

Muri ibyo byose, aricuza kimwe gusa, kandi ibyo ni ukuba yarahuye na Nelson Mandela.

Uyu muhuro w'amateka wabaye mu 2003, mbere gato yuko agaragazwa nk’umukinnyi mushya wa Real Madrid.

Ibyo byari muri Gicurasi kandi, mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru The Sun, yatangaje ko imisatsi  atakongera gutunga ku mutwe we aramutse ashoboye gusubira mu bihe, ari imisatsi yagaragaye afite muri Afurika y'Epfo.

Beckham yibuka ati: “Twari turikumwe n'umuryango hamwe n'umwe mu ncuti za Victoria, akaba ari umuntu usuka, ku buryo namubajije niba hari icyo yakora ku musatsi wanjye. “Yaravuze ati 'Urashaka ibituta?' Nanjye nti 'Yego, sinzi ibyo aribyo, ariko yego.”

David Beckham na Mandela bahuye muri 2003

Ati: “Byarambabaje kubikora ariko narabikunze. Abantu bibaza niba hari icyo nicuza kubijyanye n'imisatsi yanjye, kandi, nubwo ntigeze nicuza na kimwe muri byo, hari ibyo ubu nicuza cyane. Nabasabye ko babinsuka ari ku wa Gatandatu, maze ku wa Mbere, njya muri Afurika y'Epfo hamwe n'ikipe y'Ubwongereza.

Nahuye na Nelson Mandela kandi nifotoje na Nelson Mandela mufashe ukuboko nsutse ibituta. Ibyo ni byo byonyine nicuza.”