Bakomeje kumubaza ku bapfuye! Eddy Kenzo n'itangazamakuru ni hasi hejuru

Bakomeje kumubaza ku bapfuye! Eddy Kenzo n'itangazamakuru ni hasi hejuru

 Nov 12, 2023 - 15:19

Ishyamba si ryeru hagati y'umuhanzi Eddy Kenzo n'abanyamakuru kuko ngo baba bashaka kumutura hasi, ndetse ngo bakishyurwa kugira ngo bamubaze ibibazo bimugaragaza nabi muri rubanda harimo n'iby'abantu bapfuye.

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Edrisah Kenzo Musuuza wamamaye cyane ku mazina ya Eddy Kenzo, yatangaje ko mu myaka 15 amaze mu muziki, nta kintu kizima yabonyemo, ngo uretse urwango no kugendwaho cyane n'itangazamakuru.

Uyu muhanzi akaba atangaza ko, urwango ruturuka mu itangazamakuru, rwatumye ahitamo guhagarika ibiganiro bye n'abanyamakuru. Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Ruth Kalibbala ku muyoboro wa You Tube, yavuze ko azajya ajya ku rubyiniro agahita ataha ntabyo kuvugana n'itangazamakuru.

Eddy Kenzo n'itangazamakuru rurageretse 

Kuri Eddy Kenzo, avuga ko urwango abanyamakuru bamwanga, barukoresha bagambiriye kumutura hasi, kandi ngo bamwe barishyurwa kugira ngo bamubaze ibibazo bibi bimugaragaza nabi muri rubanda. 

Ati: “Usanga hari abanyamakuru mu mumaso yawe aho uhindukiye hose, kuko baragukurikira buri gihe, bagira amahirwe ayo ari yo yose babonye yo kukubaza ikibazo, ako kanya biba ari inyungu z'abandi bantu baba babatumye. Kandi iyo umujyanye ku ruhande ukamubaza impamvu akubaza ibyo bibazo, avuga ko hari abantu bamutumye kubibaza"

Eddy Kenzo, akanzura avuga ko agomba kwirinda kuvugana nabo bantu baba batumwe naba sebuja. Uyu muhanzi kuri ubu uhagarariye ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya Uganda National Musician Federation (UNMF), itangazamakuru ngo riba rishaka kumenya uko yaje guhirwa mu muziki avuye ku muhanda adafite n'ababyeyi.

Eddy Kenzo aravuga ko abanyamakuru bishyurwa kugira ngo bamubaze ibibazo bimugaragaza nabi muri rubanda 

Ikindi kandi, ngo itangazamakuru riba rishaka buri gihe kumubaza ku wari umukunzi we Rema Namakula ndetse n'ihangana mu muziki wa Uganda rigezweho muri ibi bihe. Nkaho ibyo bidahagije kandi, baba bashaka kumubaza ku rupfu rw'umwana w'umubyinnyi Alex Ssempijja wabyinaga muri 'Triplets dance group' wishwe n'impanuka mu 2015.

Nkaho nibyo bidahagije kandi, abazwa ku rupfu rwa mukuru we Mande Hassan Kiwalabye wapfuye mu mwaka washize mu Ukwakira. Aba bantu bose, itangazamakuru rivuga ko Eddy Kenzo aba afitemo ikiganza.

Eddy Kenzo akomeza kubazwa ku bantu bapfuye

Ku mpamvu z'ibi byose, Eddy Kenzo avuga ko agomba kujya kure y'itangazamaku ndetse ngo agiye gushyiraho urubuga azajya avuganiraho n'abafana be kugira ngo yirindi ibyo bibazo bidafashije by'itangazamakuru. 

Ati: "Mu gihe kitarambiranye, uzambona ntangiye gukora ku gitangazamakuru cyange, aho nshobora kuvuga ibitekerezo byanjye kandi nkaganira n'abantu babaza ibibazo nyabyo bifite akamaro".