Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 03 Ukwakira 2022 nibwo mu Rwanda binyuze ku mbuga nkoranyambaga hatashye inkuru mbi y’urupfu rw’umwerekanamideri Ngerero Neema Jeannine wasanzwe mu modoka yitabye Imana.
Abenshi biganjemo ababanye na Neema bagaragaje ko batewe agahinda n’urupfu rwe binyuze ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko batazigera bibagirwa uyu mukobwa ndetse ko yari umuntu mwiza wo kubana nawe.


Umuhanzi Kenny Sol uri mu bamaze iminsi bakunzwe mu Rwanda yagaragaje ko atazigera yibagirwa uyu mukobwa.
Mu kiganiro The Choice Live yagiranye n’abatuye muri America batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuze ko bashengu n’urupfu rw’uyu mukobwa n’ubwo batazi icyamwishe.
Neema yari aherutse mu Rwanda mu minsi ishize, yari umwe mu bakunzwe cyane mu mwuga wo kumurika imideli. Uyu mukobwa yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Icyakoza Neema kubera umwuga wo kumurika imideli, yari afite kompanyi nyinshi yakoranaga nazo, ibi byamufashaga kujya mu bihugu bitandukanye by’isi agiye kwerekana imideri.




Neema Ngerero ni umwe mu bakobwa bari bakunzwe mu mwuga wo kumurika imideri.

Neema yakoranaga n'ibigo byinshi byatumaga azenguruka ibihugu byinshi ariko yari aherutse mu Rwanda.
