Asake yahishuye impamvu abantu batamwishimira

Asake yahishuye impamvu abantu batamwishimira

 Dec 6, 2023 - 07:19

Umuhanzi Asake yatangaje ko kwirirwa asabana n'abantu byatumye bamufata nk'umuntu usanzwe, none ngo ntibakimukanda; akaba yahishuye umuvuno agiye gukurikiza.

Umuririmbyi wo muri Nigeria Ahmed Ololade wamamaye ku izina ry'ubuhanzi rya Asake, aratangaza ko kubera kwicisha bucufi kwe, byatumye abantu bamufata nk'umuntu w'umunyakuri, bituma bumva ko ari umuntu usanzwe cyane nk'abandi bose.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu muhanzi yaganiraga n'inshuti ze, yumvikanye avuga ko ari byiza cyane kwikunda no kwirebaho cyane, kuruta kuba umuntu utuje w'umunyamahoro; kuko ngo iyo uri umuntu utuje, bituma abantu bagusuzugura. 

Asangiza izo nshuti ze ubunanaribonye bwe, akaba yahamije ko iyo umuntu yirebaho cyane, ntakunde kugaragara hose, abantu bamufata nk'umuntu w'agaciro ndetse bakaba bashaka no ku mubona. 

Umuhanzi Asake aravuga ko kwicisha bucufi byatumye abantu batakimukunda

Mu magambo ye ati " Kwicisha bucufi, mba mbona ari nko guta igihe. Abantu ntabwo babyishimira cyane, kandi ubuzima ni ibiri mu ntekerezo zawe. Uko niko ntekereza Isi yange. Nagerageje kuguma hafi y'abantu kugira ngo bamenye uwo ndiwe, ariko ntabwo babikunze.

"Nk'umuhanzi, iyo ujya ahantu hose, kandi ukagaragara wiyoroheje, abantu bagufata nk'umuntu w'umunyakuri. Ariko uba ugomba kuba umuntu wirebaho cyane ukikunda ku buryo utaboneka ahantu hose, nibwo abantu bagukunda cyane. Iyo bimeze bityo, abantu babona ibikorwa byawe cyane, kuruta kubona uri umuntu ucisha make. Ku bw'ibyo, ibyo nibyo nshaka gukora."

Umuhanzi Asake, akaba ari mu bahanzi bafite ku bitugu umuziki wa Nigeria muri ibi bihe by'umwihariko mu njyana ya afrobeats, cyane ko aheruka kuzuza O2 Arena i London mu Bwami bw'Ubwongereza, ari na ko kandi akomeje guca uduhigo dutandukanye nko kuri Audiomack n'ahandi. Akaba kandi ari no mu bahatanye mu bihembo bya Grammy Awards 2024.