Arteta yarumye ahuhaho mbere yo gucakiranira na Chelsea

Arteta yarumye ahuhaho mbere yo gucakiranira na Chelsea

 Feb 2, 2026 - 21:49

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta yavuze ko nta kamaro ko kuvuga ku bigendanye no gutwara ibikombe bine mu mwaka umwe, mu gihe ikipe ye yitegura kwakira Chelsea mu mukino wo kwishyura wa ½ cya EFL Cup uzabera kuri Emirates Stadium.

Arsenal yatsinze 3-2 ubwo yari yasuye Chelsea kuri Stamford Bridge, ariko Arteta yihanangirije abakinnyi be ko kwirara bishobora guteza gutakaza uyu mukino, ashimangira ko icy’ingenzi ari gutekereza ku mukino uri imbere gusa.

Yagize ati “Nta mpamvu yo kubivugaho. Icyo dushobora kugenzura ni ibyo dukora buri munsi. Ejo dufite umukino ukomeye cyane, kandi tugomba kuwutsinda kugira ngo dukomeze,” 

Arsenal iheruka gutsinda Leeds United 4-0 muri Premier League, mu gihe Chelsea yo iza ifite icyizere nyuma yo gutsinda West Ham 3-2 iyiturutse inyuma.

Ku ruhande rwa Chelsea, umutoza Liam Rosenior yavuze ko uyu mukino atari uwo kwigaragaza ku giti cye, ahubwo ari uwo gufasha ikipe ye kugera ku mukino wa nyuma. 

Yagize ati “Si ibyerekeye njye. Ni ibya Chelsea. Niba tugeze ku mukino wa nyuma, ni intsinzi y’ikipeyose."

Arsenal ifite amahirwe akomeye, ariko ubutumwa bwa Arteta bwerekana ko nta mwanya wo kwirara cyangwa gutwarwa n’amagambo y’ibikombe kuri Arsenal.

Icy’ingenzi kuri we ni gukomeza umurongo w’akazi, gushyira imbaraga ku mukino wa Chelsea, no kurwanira itike yo kugera ku mukino wa nyuma binyuze mu kwitwara neza ku kibuga.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien