Wari umwe mu mikino y'ibirarane APR FC yari ifite itakiniye igihe kubera ko yari mu mikino nyafurika, ukaba wabereye mu karere ka Rusizi.
Espoir FC yari yakiriye uyu mukino ni imwe mu makipe azwiho kugora amakipe makuru cyane, cyane cyane iyo ari imikino yakiriye mu karere ka Rusizi.
Gusa ibi ntibyakangaga abafana ba APR FC cyane kuko mu mikino itandatu Espoir yari imaze gukina yari ifitemo amanota ane yonyine, bikaba bikomeje no gushyira habi umutoza Bisengimana Justin.
APR FC nayo ntiyari mu bihe byiza kubera ibibazo bimazemo iminsi ahanini bishingiye ku mutoza wabo Adil, ariko byari byitezwe ko ibona amanota atatu nyuma y'uko ahagaritswe.
Gusa ntabwo byaje kugenda uko abakunzi ba APR FC babishakaga kuko byarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, amakipe yombi agacyura inota rimwe.
Inota rimwe APR FC yabonye ryatumye iguma ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 11 mu mikino itandatu imaze gukina, mu gihe Espoir yo yagumye ku mwanya wa 14 n'amanota atanu mu mikino irindwi imaze gukina.
APR FC yanganyirije na Espoir i Rusizi
