APR FC yerekanye Shaiboub Ali

APR FC yerekanye Shaiboub Ali

 Jul 24, 2023 - 04:14

Umunya-Sudan Eldin Shaiboub Ali Abderlahman yamaze kwerekanwa nk'umukinnyi mushya wa APR FC.

Ikipe ya APR FC yemeje ko yamaze gusinyisha umunya-Sudan ukina hagati mu kibuga Eldin Shaiboub Ali Abderlahman, akaba yakiniraga ikipe ya Al Talaba SC yo muri Iraq.

Uyu musore aje asanga abandi bakinnyi bo hagati mu kibuga APR FC yasinyishije muri iyi mpeshyi, barimo umurundi Nshimiyimana Ismael Pitchou ndetse n'umugande Thadeo Lwanga.

Si ubwa mbere Shaiboub Ali asinyiye ikipe yo mu Rwanda kuko mu 2022 we na mugenzi we Mano John basinyiye ikipe ya Kiyovu Sports, ariko byarangiye batayikiniye umukino n'umwe kuko batandukanye nyuma y'amezi abiri gusa aho Mvukiyehe Juvenal yavuze ko byatewe no kutumvikana bagasesa amasezerano.

Shaiboub yakiniye amakipe atandukanye akomeye arimo nka Al-Merreikh na Al-Hilal z'iwabo muri Sudan, JS Karouan yo muri Tunisia, CS Constantine yo muri Algeria ndetse na Simba SC yo muri Tanzania.

Sahiboub yamaze gusinyira APR FC

Shaiboub yasinyiye Kiyovu Sports ariko ntiyayikinira