Umukino ubanza wabaye ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize wari wakiriwe n'ikipe ya APR FC, urangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1 ndetse Gaadiidka FC yerekanye urwego rutandukanye n'urwo benshi bari bayitezeho.
Kuri uyu wa Kane ikipe ya Gaadiidka FC niyo yari yakiriye umukino wo kwishyura n'ubwo nawo wabereye i Nyamirambo kuri Kigali Pele Stadium, ariko abakunzi ba APR FC bari batangiye kugira ikikango ko iyi kipe yo muri Somalia ishobora gutungurana ikabakuramo bitewe n'uko yitwaye mu mukino ubanza.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa, ndetse yombi yagiye ahusha uburyo butandukanye imbere y'izamu, ibi bituma abarebaga uyu mukino bakomeza kugira amatsiko y'ikipe irakomeza, dore ko iyo urangira gutya Gaadiidka FC yari gukomeza.
Mu gice cya kabiri APR FC yarushijeho gusatira izamu rya Gaadiidka FC, maze ku munota wa 55 Apam Asongwe Bemol afungura amazamu nyuma y'umupira yari ahawe na kapiteni Ombolenga Fitina.
Apam niwe wafunguye amazamu
Ikipe ya APR FC yakomeje kwataka ngo ishake igitego cyo kuyiha umutekano bikomeza kugorana, ariko ku munota wa 89 Mugisha Gilbert wasimbuye Apam, atsinda igitego cya kabiri nawe ahawe umupira na Ombolenga Fitina.
Ikipe ya APR FC yahise ikomeza irenga ijonjora ry'ibanze yerekeza mu ijonjora rya kabiri ari naryl rya nyuma aho izahura n'ikipe ya Pyramids yo mu Misiri.
Umukino ubanza uzabera mu Rwanda tariki 16 Nzeri, naho uwo kwishyura ubere mu Misiri tariki 30 Nzeri 2023. Ikipe izasezerera indi muri izi izahita yerekeza mu matsinda ya CAF Champions League 2023/2024.
Ombolenga yatanze imipira ibiri yavuyemo ibitego
Gaadiidka yagerageje kwihagararaho imbere ya APR FC
