Amatsinda ni imwe mu ntego z'umutoza mushya wa APR FC

Amatsinda ni imwe mu ntego z'umutoza mushya wa APR FC

 Jul 22, 2023 - 02:43

Umutoza mushya w'ikipe ya APR FC, Thierry Froger, yijeje abafana ba APR FC gutanga imbaraga ze zose intego z'ikipe zirimo no kugera mu matsinda y'imikino nyafurika zikagerwaho.

Ku wa Kane tariki 20 Nyakanga 2023 nibwo umutoza mushya wa APR FC, Thierry Froger, n'umwungiriza we Khuda Karim bageze mu Rwanda.

Aba batoza bazanye n'impinduka muri politiki ya APR FC yongeye gusubira ku gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga, batangije imyitozo kuri uyu wa Gatanu, kuri Kigali Pele Stadium.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Froger w'imyaka 60 yijeje abafana ba APR FC ko usibye kugira ikipe itsinda mu Rwanda nk'uko bisanzwe, bazaba bafite ikipe ibasha guhangana ku rwego mpuzamahanga.

Thierry Froger yatangiye avuga ko yasanze u Rwanda ari igihugu kiza ndetse yatunguwe, yemeza ko Kigali ari umujyi mwiza cyane.
Yakomeje avuga kuri APR FC ati:"Ni ikipe ifite intego, ishaka gutwara ibikombe ku rwego rw'igihugu no kubaka izina ku rwego mpuzamahanga.

"Icyo nakwizeza byose, gukora cyane no gutanga ubumenyi bwose mfite no gukorana cyane n'abo dufatanyije inshingano."

Thierry Froger afite intego yo kugeza APR FC mu matsinda y'imikino nyafurika

Thierry Froger yakomeje avuga ko azafatanya n'ikipe ye kugira ngo intego z'ikipe zibashe kugerwaho nta kabuza.

Ati:"Intego ya mbere birumvikana ni gutwara igikombe imbere mu gihugu kugira ngo ikipe ibashe kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Ikindi ni kugera mu matsinda."

Froger kandi yavuze ko ikipe agiye gutegura atazita ku bwenegihugu bw'umukinnyi yababumunyarwanda cyangwa umunyamahanga.

Ati:"Icyo nzi ni uko nzakora byose nkitegura neza. Kuri nge iyo ndebye abakinnyi mbona ikirango cya APR FC, simbona ko ari umunyamahanga cyangwa umunyarwanda. Icy'ingenzi nuko dufata ubushobozi bwa buri umwe tukabukoresha mu ikipe."

Umukino ufungura umwaka w'imikino 2023/2024 mu Rwanda ni uzahuza APR FC na Rayon Sports tariki 12 Kanama 2023, ukaba ari umukino wa Super Cup.

Agaruka kuri uyu mukino, Froger yagize ati:"Umukino wa Rayon Sports ni ingenzi cyane, ni umukino wa mbere mu mwaka wa APR FC. Nziko ari umukino w'ingenzi ku bafana, tuzagerageza guhindura ibintu."

Si Thierry Froger wari muri iki kiganiro gusa kandi, kuko na Chairman mushya wa APR FC Lt Col Richard Karasira yari ahari ndetse akavuga icyo yagendeyeho ahitamo uyu mufaransa ngo abe umutoza mushya w'iyi kipe y'ingabo z'igihugu.

Ati:"Twamuhisemo kuko afite ubunararibonye muri Afurika. Yanyuze mu bihugu n'amakipe akomeye muri Afurika, birerekana intego dufite mu ikipe. Niyo mpamvu twamuhisemo."

Imyaka isaga 11 yari yihiritse ikipe ya APR FC ikoresha abakinnyi b'abanyarwanda gusa 100%. Muri iyi mpeshyi nibwo iyi kipe yahinduye imikorere yongera gusinyisha n'abakinnyi b'abanyamahanga.

APR FC imaze gusinyisha abakinnyi umunani b'abanyamahanga aribo Pavelh Ndzila, Thadeo Lwanga, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Apam Assongwe Bemol, Victor Mbaoma, Banga Salomon Bindjeme, Sharafeldin Shaiboub Ali ndetse na Ndikumana Danny.

Lt Col Richard Karasira avuga ko yahisemo Thierry Froger kubera ubunararibonye afite muri Afurika