Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru mu myidagaduro

Amakuru y’ingenzi yaranze icyumweru mu myidagaduro

 May 12, 2024 - 09:37

Muri iki cyumweru turi gusoza havuzwemo amakuru menshi agiye atandukanye, yaba mu Rwanda ndetse no hanze: nk’impaka z’urudaca ku njyana ya AfroGako, album ya Bruce Melody, imishinga ya The Ben muri uyu mwaka, kwitegura kwibaruka imfura ya Justin Beiber n’umugore we n’ibindi byinshi.

Mu Rwanda

Ku wa kabiri w’iki cyumweru ubuyobozi bwa Country records, bwashyize hanze itangazo rishimira Producer Prince Kiiz wamaze gusezera muri iyi nzu akaba agiye gushinga studio ye. Muri iri tangazo bagarutse ku nkomoko y’injyana ya AfroGako bavuga ko atari iy’umwana bivumburiye bakamuzamura ndetse bakamuha izina rya Element Eleeh, ko ahubwo byose byari ibitekerezo bya nyiri country records, ari we Noopja. Bashishikarije kandi abahanzi n’aba producer gukoresha no kubyaza umusaruro iyi njyana ya AfroGako ariko kandi bavuga ko batazigera bihanganira umuntu uzagerageza kuyiyitirira.

Element na we ntiyaripfanye, mu kiganiro yagiranye na 1:55 AM, yavuze ko igitekerezo cyo gukora injyana ya AfroGako yakigize kuva kera akiri muto ariko akabura uburyo bwo kugishyira mu bikorwa, nyuma ageze muri Country records yakigejeje kuri Noopja, na we amubwira ko icyo gitekerezo yari yarakigize. Element yavuze ko icyo agamije atari ukwiyitirira injyana ahubwo ashaka kuvugurura umuziki nyarwanda kandi ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kuyita iye ariko umwimerere wa buri mwe ari byo bizagena injyana ya nyayo.

Album ya Bruce Melodie kandi na yo yongeye kugarukwaho muri iki cyumweru aho byamenyekanye ko itakigiye hanze muri Gicurasi nk’uko abantu bari babyiteze kuko indirimbo zigomba kuyigaragaho zitararangira gukorwa, ndetse bikaza byiyongera ku bwinshi bw’ibitaramo Bruce Melodie agomba gukorera I Burayi kuva muri uku kwezi.

Umuhanzi The Ben yaganiriye n’itangazamakuru agaruka kuri album, amaze imyaka irindwi ateguje, avuga ko igomba kujya hanze muri uyu mwaka. Yagarutse kandi ku ndirimbo yakoranye na Bull Dogg ikabura, avuga ko habayeho kubanza kuganira n’abacuruza umuziki ariko ko uyu mwaka bagomba gukora indi. The Ben kandi yakomoje ku mishinga afitanye n’abahanzi batandukanye barimo Israel Mbonyi, Auncle Augstin, Diamond n’abandi.

Chris Eazy yagiranye ikiganiro na mama we cyagarutse ku bibazo bitandukanye babazaganya bagasubiza nta kubeshya. Kimwe mu byagarutsweho cyane ni ukuntu Chris Eazy yatangaje ko yahisemo gutunga imbwa kuko ari inyamanswa yatabaye mama we ubwo bari bagiye kumufata ku ngufu. Chris Eazy kandi yagarutse ku ruhare rukomeye mama we yagize mu rugendo rwe rw’umuziki kuva kera.

Muri iki cyumweru kandi Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’abahanzi, Dr. Jean Nepo UTUMATWISHIMA Abdhallah, yakiriye mu biro bye, umuhanzi Nessa, Beat Killer, Titi Brown na Jojo Breezy baganira ku ngingo zitandukanye zirimo ibibazo by’ingutu abahanzi bahura na byo n’uburyo byakemukamo.

Mu mahanga

Imyambarire y’ibyamare bitandukanye birimo umuraperikazi Doja Cat, Tyla, Cardi B, Shakira n’abandi batandukanye mu birori byo kumurika imideri bya Met Gala byabereye mu mujyi wa New York muri America, yakomeje kuvugisha benshi.

Inkuru y’umuraperi 50 Cent wajyanye mu nkiko uwahoze ari umukunzi  we baryanye mu 2012, ku bwo kumusebya mu ruhame, na byo byagarutsweho cyane

Justin Beiber n’umugore we Hailey Beiber, batunguye abantu muri iki cyumweru bashyira hanze amashusho bagaragaza ko bitegura kwibaruka imfura yabo nyuma y’imyaka itandatu babanye. Ibi babitangaje nyuma y’inkuru zitandukanye zavugaga ko batabanye neza, ko umugore yanze ko babyara n’ibindi.

Amakimbirane ya Kendric Lamar na Drake yakomeje gufata indi ntera, ndetse iduka rya Drake riza gusahurwa, habaho n’iraswa hafi y’urugo rwe, byose  bikomeza kuvugwa ko ari Kendric Lamar ubiri inyuma.

Davido kandi yatangaje ko nyuma yo gushyira hanze album ye itaha, azahita ahagarika umuziki burundu kubera urwango abantu bamufitiye mu muziki.