Amagambo ya Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro 

Amagambo ya Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro 

 Nov 4, 2025 - 20:41

Rurangiranwa Cristiano Ronaldo yongeye gutangaza amagambo akomeye mbere y’Igikombe cy’Isi cya 2026, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w'icyamamare, Piers Morgan, abafana ba mukeba we bamuha urw'amenyo.

Mu magambo ye, Ronaldo yavuze ko atabona gutwara Igikombe cy’Isi nk’inzozi cyangwa ikintu cyamuhindurira amateka ye nk’umukinnyi w’ibihe byose. 

Yagize ati:“Uramutse umbajije niba gutwara Igikombe cy’Isi ari inzozi… si inzozi.Gutwara irushanwa rimwe rifite imikino itandatu cyangwa irindwi gusa ntibishobora gushingirwaho ngo bimfashe kugaragara nk’umwe mu bakinnyi beza mu mateka.”

Ronaldo yakomeje abaza niba guha agaciro karenze igikombe kimwe ari ibintu by’ukuri cyangwa by’ubutabera, agaragaza ko we ashingira ku bikorwa bye by’imyaka myinshi mu mupira w’amaguru aho ahamya ko ibyo yakoze bihagije mu kumugira umwe mu bakinnyi bakomeye kurusha abandi bose.

Igikombe cy’Isi cya 2026 gishobora kuba ari cyo cya nyuma kuri Ronaldo, ariko amagambo ye agaragaza ko ahanini yishimira ibyo amaze kugeraho kurusha kwiruka inyuma y’amateka y’inyongera.

Ni mu gihe benshi bahamya ko mukeba we Lionel Messi amurenze bashingiye ku kuba yarafashije ikipe y'igihugu ya Argentina kwegukana igikombe cy'Isi.

Cristiano Ronaldo yaciye amarenga ko adashishikajwe n'igikombe cy'isi

Amagambo ya Cristiano Ronaldo ntabwo yavuzweho rumwe