Maignan, wari utegerejwe ko yava muri Milan ku buryo bw’ubuntu, (free transfer) mu mpera z’uyu mwaka, yasinyishijwe amasezerano mashya azageza muri Kamena 2031.
Uyu Maignan yagaragaje ubuhanga muri Serie A muri uyu mwaka, aho yakinnye imikino 21, atsinda imikino 8 yose atinjizwa igitego (clean sheets) atsindwa ibitego 17,mu magambo y’ibyishimo Allegri yagize ati:
“Ndishimye cyane kuko Milan igumanye umwe mu banyezamu batatu beza Iburayi. Ni umuntu wishimye kandi yarabivuze ko ashaka kuguma hano.”
Gusinyisha amasezerano mashya Mike Maignan yo kugeza 2031 ni intambwe ikomeye kuri AC Milan, kuko byongeye icyizere ku bafana ko ikipe igifite abakinnyi b’ingenzi kandi igifite intego z’igihe kirekire.
Allegri yemeza ko gukomeza kugumana umunyezamu nk’uyu w’icyitegererezo ku rwego rw’Uburayi ari intambwe y’ingenzi mu gukomeza guhatanira igikombe cya Serie A n’ibindi iburayi.
Ku mukino uri imbere wa Bologna, Milan yiteguye gukoresha imbaraga zayo zose, yibanda ku gutsinda no gukomeza umuvuduko w’amanota, byose bigaragaza icyerekezo cy’ikipe gihamye kandi gihuriweho n’umurava n’ubuhanga bw’abakinnyi bayo bakomeye nka Rafael Leao na Maignan nabandi.
Mike yasinyishijwe amasezerano mashya azageza muri Kamena 2031
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
