Aho umutindi yanitse ntiriva! Pete Davidson agiye gucibwa umurengera nyuma yo gukora impanuka

Aho umutindi yanitse ntiriva! Pete Davidson agiye gucibwa umurengera nyuma yo gukora impanuka

 Jun 18, 2023 - 08:18

Pete Davidson wari umaze iminsi mu ntambara n'abashinzwe uburenganzira bw'inyamaswa, aherutse gukora impanuka.

Nubwo asa nkaho ari umunyakavuyo, Pete Davidson ntabwo akunze kwishora mu bibazo bikomeye ariko mu by’ukuri yabikoze mu ijoro ryo kuwa Kane. Ubwo yari atwaye imodoka n'umukunzi we Chase Sui Wonders anyura mu mihanda ya Beverly Hills, Davidson yabuze uko agenzura imodoka maze agonga inzu. Yari atwaye ku muvuduko mwinshi, arenga kaburimbo, mbere yo kugwa mu mfuruka y’urugo rwari hafi y'umuhanada.

Pete Davidson aracibwa akayabo nyuma yo kugonga

Nta wakomeretse nyuma y’ibyabaye, Pete n'umukunzi we bombi bameze neza. Ariko, ibi ntibisobanura ko Davidson atari mu bibazo. Mu by’ukuri, abantu muri TMZ batangaje ko Davidson yashinjwaga gutwara ibinyabiziga atitonze. Hari  amashusho menshi y’ibyakurikiyeho kandi impanuka yangije imitungo.

Ibiro by’umucamaza w'akarere byasohoye amagambo akurikira nyuma y’iki kibazo cyabaye: “Turizera ko Bwana Davidson yagize uruhare mu gutwara ibinyabiziga atitonze, amaherezo bikamuviramo kugira uruhare rukomeye mu kwangiza inzu. Ku bw'amahirwe, nta muntu wakomeretse bikabije kubera iyi mpanuka. Turabizi ko gutwara ibinyabiziga utitonze bishobora kugira ingaruka mbi.”

Pete Davidson yagonze kubera gutwarira ku muvuduko mwinshi

Davidson ubwe yagaragaye avugana na polisi nyuma y’impanuka kandi yasaga neza. Ukurikije inzira zisanzwe zikoreshwa, urubanza rwe ruteganijwe ku ya 27 Nyakanga, mu mpera zuyu mwaka. Birashoboka ko Davidson agomba kwishyura ibyangiritse ku mutungo kandi birashoboka ko azishyura ihazabu ariko gufungwa byo biri kure.

Biragaragara ko icyumweru kitagenze neza kuri Pete Davidson, nyuma y'uko yari amaze iminsi ari mu ntambara y'amagambo n'ikigo gishinzwe kurengera uburenganzira bw'inyamaswa.