Abou Bu (Manager wa Kanye West) yagizwe visi Perezida wa Columbia Records

Abou Bu (Manager wa Kanye West) yagizwe visi Perezida wa Columbia Records

 Apr 17, 2022 - 04:09

Abou Bu Thiam usanzwe ureberera inyungu za Kanye West (Ye) yagizwe visi Perezida wa Columbia Records, inzu ifasha abahanzi bakomeye ku Isi nka Lil Nas X, Adele n’abandi.

Muri icyi Cyumweru nibwo inzu ifasha abahanzi ya Columbia Record ishamikiye kuri Sony Music Entertainment, yatangaje ko Abou Bu Thiam yagizwe visi Perezida w’iyi nzu ireberera inyungu z’abahanzi bakomeye ku Isi barimo Lil Nas X , Adele, The kid LAROI, Polo G, Lil, Lil Tjay n’abandi.

Iyi nzu kandi ya Columbia Records niyo yari imaze iminsi ikorana n’itsinda ry’abanya korea y’epfo rya BTS ariko amasezerano y’imikoranire akaba azarangirana n’uyu mwaka.

Abou Bu Thiam yamenyekanye ubwo yafashaga mukuru we Akon mu bikorwa bya muzika no kumushakira amasoko. Yaje gukorana n’abahanzi bakomeye muri America barimo mukuru we Akon , T Pain, Lady Gaga, Rihanna n’abandi benshi.

Kugeza ubu niwe ureberera inyungu z’umuraperi ukomeye ku Isi Kanye West (Ye).

Columbia Records ni ishami rya Sony Music Entertainment ryashinzwe taliki 15 Mutarama mu  1889. Icyicaro cyayo giherereye I New York, ikaba yarashingiwe Washington DC kugirango izamure umuziki w’abanya-America n’ahandi ku Isi. Kuri ubu ikaba iyobowe n’umunya-America Ron Perry.

IMG_9830.jpegAbou Bu Thiam ni umuvandimwe wa Akon ndetse niwe yatangiriyeho akorana n’abahanzi.

IMG_9829.jpegLil Nas X ni umwe mu bahanzi bagezweho bari muri Columbia Records.