Intambara ishyamiranyije u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'u Burengerazuba bw'isi igeze ku munsi wa 460 aho u Burusiya bukomeje kwangiza byinshi mu murwa mukuru wa Ukraine Kyiv.
Guhera mu Cyumweru cyashize ubwo u Burusiya bwatangazaga ko bwigaruriye agace ka Bakhmut barwaniyemo amezi 10, amaso yahise ajyanwa kuri Kyiv aho ibitero bya dorone ndetse na misile birasirwa kure bitari gutuma basinzira.

Kyiv bakomeje kuyisukaho ibisasu biremereye
Icyumweru cyose cyatambutse, niko ijoro n'amanywa dorone z'ubwiyahuzi zakorewe muri Iran zikomeje kwangiza ibikorwa binyuranye hagambiriwe ibya gisirikare muri Kyiv kugera magingo aya.
Kuri uyu wa mbere, biratangazwa ko i Kyiv rwa gati dorone 35 ndetse na misile za cruise 40 zarashwe kuri Kyiv nk'uko Aljazira iri kibitangaza saha izi.
Iki kinyamakuru cyanditse ko dorone 29 muri 35 zahanuwe zitaragera ku ntego, naho misile 37 muri 40 zarashwe zihanurwa zitararasa ku ntego.


Kyiv ikomeje kuraswaho na dorone z'ubwiyahuzi
Ku bw'ibyo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yasabye Inteko Nshingamatego y'igihugu cye gutora itegeko ryo gufatira ibihano by'ubukungu igihugu cya Iran by'imyaka 50 yose.
Magingo aya, guhagarika imirwano hagati ya Ukraine n'u Burusiya biciye mu nzira y'amahoro biracyari kure cyane dore ko impande zose zinangiye kujya mu biganiro.
