Fally ipupa ukora umuziki wo mu njyana ya Rhumba soukus, Diamond Platnumz ukora Bongo Flava bafashije Mr Flavour mu ndirimbo iri kuri album ye ikaba yarakozwe na Mastercraft umuhanga mu gutunganya indirimbo no kuzandika muri Nigeria naho amashusho yayo yafashwe na Dammy Twitch. Iyi ndirimbo ihuriyemo imico itatu yitezweho kuzakundwa cyane ikaba ikirango cy’impeshyi dore ko irimo abahanzi basanzwe ari abahanga mu bihugu byabo no muri muzika y’Afurika.
Ivanze Afropop, Soukous na Bongo Flava mu kumvikanisha icyanga cy’umuziki wa Afurika. Mr Flavour aririmba ataka umugore mwiza ati:“Berna see as you fresh, Na only monkey no go appreciate you”. Iyi ndirimbo yafatiwe muri Nigeria, Congo na Tanzania.
