Abategura Grammy Awards bambitse ikamba Burna Boy

Abategura Grammy Awards bambitse ikamba Burna Boy

 Nov 12, 2023 - 18:57

The Recording Academy bamwe mu bategura Grammy Awards, batangaje ko nta muhanzi wo muri Afurika wakigereranya na Burna Boy.

Imwe muri Kompanyi zitegura bimwe mu bihembo bikomeye mu muziki kuri uyu mubumbe The Recording Academy, batangaje ko umuhanzi Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy mu njyana ya afrobeats muri Nigeria, ko nta muhanzi ukomeye kumurusha muri Afurika yose. 

Mu butumwa iyi Kompanyi yashyize ku rubuga (website) rwabo, bakaba bashimiye abahanzi bose bahatanye mu cyiciro cya Best African Music Performance category mu bihembo bya Grammy Awards 2024, ariko by'umwihariko baca akarongo kuri Burna Boy.

The Recording Academy baravuga ko Burna Boy ari we muhanzi munini muri Afurika yose. 

Recording Academy, ikaba yavuze ko Burna ari umuhanzi ukomeye muri iki kiragano, kuko ngo yabashije gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu isi barimo: Ed Sheeran na Justin Bieber.

Bunzemo ko kandi alubumu ye 'I Told Them'  yaje ku mwanya wa mbere mu Bwami bw'Ubwongereza mu zumvishwe cyane, ari na ko iriho abandi basitari bakomeye mu isi barimo: 21 Savage, J. Cole, RZA, na GZA.

Burna Boy abategura Grammy Awards baremeza ko nta muhanzi wamuza imbere muri afrobeats 

Bagize bati " Ntabwo ari umuhanzi munini cyane muri afrobeats gusa, ahubwo no ku mugabane w'Afurika, nta muntu waruta Burna Boy. Alubumu ze ziheruka (Twice as Tall na African Giant), zahatanye muri Grammy Awards kandi yakoranye n'abasitari bo muri isi barimo Ed Sheeran na Justin Bieber."

THE CHOICE LIVE iributsa ko Burna Boy mu bihembo bya Grammy Awards bizatangwa ku nshuro ya 66 mu mwaka utaha, azahatana mu byiciro bine byose, ndetse akaba ari no mu bahanzi bo muri Nigeria bamaze gutanga umukoro ku bandi bahanzi, muri ibi bihembo.