Abasirikare nibo bafashije Mohamed Salah gusohoka mu kibuga muri Liberia

Abasirikare nibo bafashije Mohamed Salah gusohoka mu kibuga muri Liberia

 Nov 20, 2023 - 13:50

Rutahizamu wa Liverpool Mohamed Salah, byabaye ngombwa ko afashwa n'abasirikare gusohoka mu kibuga, ubwo abafana bageragezaga kumwibasira nyuma yo gutsinda Sierra Leone.

Amashusho yakwirakwijwe hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano bagundagurana n'umufana wari ushatse kwegera Mohamed Salah, mbere yo kwatakwa n'undi wari wambaye umwenda wa Manchester City

Byaje kuba ngombwa ko abakinnyi na staff ya Misiri binjira mu kibuga ku munota wa 89 w'uyu mukino wabahuzaga na Sierra Leone, bakora igisa n'uruziga barinda uyu mukinnyi wabo byagaragaraga ko aba bafana bakomeje kumusagarira bashobora no kumugirira nabi. 

Bidatinze n'abasirikare bahise binjira mu kibuga aba aribo bakomeza akazi ko kurinda Mohamed Salah, bamufasha gusohoka mu kibuga ubwo iminota y'inyongera yari yashyizweho nayo yari irangiye.

Ikipe y'igihugu ya Misiri yari yakiriwe na Sierra Leone muri uyu mukino wo gushaka itike y'Igikombe cy'isi, ukaba wabereye kuri stade Samuel Kanyon Stadium yo muri Liberia.

Ibitego bibiri byatsinzwe na rutahizamu Trezeguet nibyo byafashije Misiri gutsinda Sierra Leone yari yahawe amakarita abiri atukura, Mohamed Salah akaba yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere.

Abakinnyi ba Misiri n'abashinzwe umutekano bagerageje kurinda Mohamed Salah

Salah yasohotse mu kibuga arinzwe n'abasirikare