Nubwo abafana b’iyi kipe bayiherekeje kuyishyigikira ariko ntibyabahiriye kuko batsindiweyo ibitego 3-1, ariko abakinyi bakuru basanze ibyingenzi ari ugutanga agaciro ku bitwenge by'abafana babo.
Bati: “Abafana bacu ni ingenzi kuri twe, tuzi neza uko batwiyumvamo no kwihangana bakeneye kugira ngo badushyigikire. Ntituzabifata nk’ibintu byoroshye. Gukora iki gikorwa cyo kubishyurira itike ni ikintu gito dushobora gukora kugira ngo tubafashe.”
Kevin Parker, uhagarariye Club y’abafana, yashimangiye ati: “Ni urugero rwiza rw’ukuntu abafana n'abakinnyi ba Mancester City bafitanye umubano ukomeye. Twishimiye iki gikorwa kandi kizadufasha gukomeza gushyigikira ikipe yacu, cyane cyane umukino wacu wo mu Bwongereza ku wa Gatandatu kuri Wolves no kwakira Galatasaray ku wa Gatatu utaha kuri Etihad Stadium.”
Abafana ba Man City bashimye iki gikorwa cy’urukundo, kigaragaza ko n’igihe ikipe yatsinzwe, umubano w’abafana n’abakinnyi ukomeye cyane kandi ukomeje.



Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
