Umunsi wa 19 wa shampiyona watangiye kuri uyu wa gatanu ahari hateganyjwe imikino ine yagombaga kubera ku bibuga bigiye bitandukanye mu Rwanda.
Ikipe ya Mukura Victory Sports yari imaze iminsi mu bihe byiza dore ko imikino itandatu iheruka yose yari yarayitsinze, ariko uyu munsi kubona amanota atatu byayigoye cyane ndetse birangira itayabonye imbumbe.
Mukura Victory Sports ku kibuga cyayo i Huye byarangiye inganyije na Rutsiro FC igitego kimwe kuri kimwe. Mukura yafunguye amazamu ku munota wa mbere gitsinzwe na Muhoza Trezor, ariko cyaje kwishyurwa na Shukulu ku munota wa 70'.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi agabanye amanota, wanasize Kamanzi wa Mukura yeretswe ikarita itukura ku munota wa 87 ubwo yerekwaga ikarita ya kabiri y'umuhondo.
Kuri uyu munsi kandi ikipe ya AS Kigali yari yasuye ikipe ya Marines FC i Rubavu ndetse inanirwa gukurayo amanota atatu imbumbe. Marine FC yanganyije na AS Kigali ibitego 2-2.
Ibitego bya Marine byatsinzwe na Hakizimana Felicien ku munota wa 15, ndetse na Rushema ku munota wa 73. Mu gihe ibya AS Kigali byatsinzwe na Tshabalala ku munota wa 63 ndetse na Hirwi witsinze ku munota wa 86.
Undi mukino wanabaye mbere wahuje Police FC na Gorilla FC. Umukino watangiye ku isaha ya saa 12:37, Gorilla FC yifuzaga gutsinda umukino wayo wa 4 muri shampiyona ikareba ko yava mu myanya mibi. Police FC nayo yashakaga gutsinda umukino wayo wa kabiri kuva imikino yo kwishyura yatangira. Police FC yatsinze umukino ufungura itsinze Etoile de L'Est ibitego 6-0, gusa nyuma yatsinzwe na Espoir FC ndetse na Kiyovu Sports mu mukino uheruka.
Igice cya mbere cyatangiye Gorilla FC iri hejuru ndetse itangira ihusha uburyo bw'ibitego nk'umupira Johnson yasigaranye n'umuzamu ariko umupira awutera hanze.
Ku munota wa 32 Gorilla FC yaje kubona igitego cyatsinzwe na Frank Laura Cocoa ndetse ikomeza no guhusha ibitego byinshi. Igice cya mbere cyarangiye ntazindi mpinduka zibaye ariko Gorilla FC ifite ibimenyetso by'umukino.
Igice cya kabiri cyatangiye Gorilla FC igaragaza amayeri yo kwegukana amanota atatu, gusa Police FC nayo ikarwana no kwishyura igitego.
Kilasa Alain wari wayoboye uyu mukino kuri Police FC yaje gukora impinduka akuramo Sibomana Patrick hinjira Ntirushwa Aime, byatumye Police FC itangira gukina kandi isatira.
Ku munota wa 68 gusa Hakizimana Muhadjiri yafunguye amazamu ku ruhande rwa Police FC, itangira ikomeza gushaka igitego cya kabiri. Umukino wenda kurangira ku munota wa 83 Ndayishimiye Dominique yaje gutsinda igitego cy'intsinzi umukino urangira Police FC yongeye kubona amanota atatu.
Ni mu gihe kandi undi mukino wahuzaga Gasogi United na Bugesera FC, warangiye Gasogi United itsinze igitego kimwe ku busa bwa Bugesera FC.
AS Kigali yanganyije na Marines FC
Mukura yananiwe gutsinda Rutsiro FC
