Rema yatumye Messi yishimira Ballon d’Or

Rema yatumye Messi yishimira Ballon d’Or

 Oct 31, 2023 - 11:52

Umuhanzi Rema yasusurukije abari bitabiriye ibihembo cya Ballon d’Or aho Lionel Messi yatanze umukoro ukomeye, ni mu gihe kandi EP y'uyu Rema igiye gukora nk'ibyo Calm down yakoze.

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2023, nibwo i Paris mu Bufaransa harimo hatangwa ibihembo bya Ballon d’Or muri uyu mwaka, aho rurangiranwa muri ruhago Lionel Messi ukomoka mu gihugu cya Argentina yegukanye iki gihembo ku nshuro ya munani, aho yasize abarimo Christiano Ronaldo bakurikiranye mu kugira ibi bihembo byinshi.

Mu birori byari biryoheye amaso, icyamamare muri muziki wa Nigeria Divine Ikubor uzwi nka Rema yari ku rubyiniro aho yaririmbye indirimbo 'Calm down' imwe mu ndirimbo ze zikomeje kubica bigacika muri ibi bihe.

Umuhanzi Rema yasusurukije abari bitabiriye ibihembo bya Balloon d'Or

Uyu musitari muri muzika kandi, akaba hari amashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga arimo gusuhuzanya na rutahizamu wa Manchester City Erling Braut Haaland ndetse n'umukinnyi wa Real Madrid Vinícius Júnior. 

Mu gihe Rema yarimo asusurutsa abitabiriye ibirori bya Ballon d’Or , EP ye yasohoye ku wa 26 Ukwakira 2023 yise "RAVAGE" ikomeje kubica bigacika. Magingo aya urubuga rwa TurnTable Chart rwagaragaje ko kuri Spotify Nigeria iyi EP ari yo yumvishwe cyane ku munsi wayo wa mbere. 

Rema wari i Paris EP ye irimo gukora amateka kuri Spotify Nigeria 

Biragaragazwa ko iyi EP yari imaze kumvwa n'abantu barenga 957,378 kuri Spotify mu masaha 24 gusa isohotse. RAVAGE ikaba iriho indirimbo 5 zirimo: Red Potion, Don't Leave, DND ndetse n'izindi. Ibitangazamakuru bikaba byatangiye kwandika ko iyi EP ishobora kuzakora amateka nk'indirimbo Calm down y'uyu Rema.