Intambara ya Elon Musk na Mark Zuckerberg ikomeje gutizwa umurindi

Intambara ya Elon Musk na Mark Zuckerberg ikomeje gutizwa umurindi

 Jul 15, 2023 - 04:11

Nyuma yuko bitangajwe ko Mark Zuckerberg na Elon Musk bafite gahunda yo kumvana imitsi, benshi bakomeje kugaragaza ko bifuza gutanga umusanzu muri iyi ntambara. Kuri iyi inshuro hari hatahiwe rutwitsi ku mbuga nkoranyambaga, Veronika Rajek.

Umunyamideli wo muri Slovakia, Veronika Rajek, wazamutse cyane mu isi ya siporo ubwo yagaragazaga ko akunda Tom Brady kuri Instagram. Noneho, yongeye kwigarurira imitima ya benshi kubera umurwano hagati ya Elon Musk na Mark Zuckerberg.

Elon Musk na Mark Zuckerberg barimo kwitegura kurwana mu ntambara bitaramenyekana umunsi n'ahantu izabera

Anyuze ku rubuga rushya rwa Meta, Thread, yatanze igitekerezo cye mu buryo bushimishije: ati "Nzakora ku buntu  serivisi nk'umukobwa w’aho urugamba rwambaranira(ring girl), ubwo Elon Musk na Mark Zuckerberg bazaba barimo kurwana.”

Ariko, Musk ashobora kutishimira inyandiko ya Rajek kuko yabikoreye kuri Threads, kandi ari urubuga ruhanganye na Twitter. Nyamara, Thread isa nkaho itangiye kuba imbogo, kuko yabonye miliyoni 100 z'abayoboke mu minsi itanu gusa, irenga ndetse na ChatGPT nk’urubuga rwa interineti rwakuze ku muvuduko wo hejuru.

Ibiganiro by’intambara ya Musk na Zuckerberg, byose byatangiye ubwo Musk yasubizaga  kuri Twitter avuga ku itangizwa Thread. Mu buryo bwe, uyu muherwe ukomoka muri Afurika y'Epfo yaragize ati: "Niteguye kurwana niba wiyumva." Zuckerberg, ntabwo yigeze atekereza Kabiri, yasubije Musk akoresheje post ku rubuga rwe rwa Instagram, agira ati: “Nyoherereza aho tuzarwanira.” Umuvugizi wa Meta yemereye The Verge ko Zuckerberg yari akomeje rwose ku gisubizo cye.

Hagati aho, TMZ yatangaje ko Minisiteri y’umuco y’Ubutaliyani yatanze icyifuzo cyo kwakira umurwano wa Zuckerberg na Musk, ndetse hari n’abandi benshi bagiye bifuza ko ari bo bategura cyangwa bakakira uyu murwano utegerejwe na benshi.

Veronika Rajek, arifuza gukora mu murwano wa Zuckerberg na Musk ku buntu

Uretse abifuza kugira uruhare muri iyi ntambara, abaherwe bombi barimo gukora imyitozo yo guhangana. Musk yashyize hanze ifoto ari kumwe n’umunyabigwi mu mirwanire, Georges St. Pierre hamwe numutoza wa jiu-jitsu John Danaher, bugaragaza ukumaramaza kwe. Ku rundi ruhande, Zuckerberg yamaranye igihe n’indi rwanyi kabuhariwe, Isiraheli Adesanya na  Alexander Volkanovski.