Yemi Alade yahaye ukuri umufana wamumenyereye

Yemi Alade yahaye ukuri umufana wamumenyereye

 Jul 5, 2023 - 03:54

Umuhanzikazi Yemi Alade yasubije igisubizo gikarishe umufana kuri Twitter wari utanze igitekerezo ku ifoto yari apositinze.

Umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Eberechi Alade amazina nyakuri ya Yemi Alade yahanganye n'umufana ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko uyu muhanzi mu kizere kitagabanyije yari ashyize agafoto ke ku ruta rwe rwa Twitter ariko umufana agahita atanga igitekerezo cy'akasamutwe.

Byose byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga, ubwo Yemi Alade yambaraga agakanzu imbere agashyiramo 'kora' yarangiza akajya kuri Twitter ye akivuga ibigwi ko ari mwiza kandi ari umuhanzikazi ukomeye cyane.

Agakanzu Yami Alade yari yacotsemo kuri Twitter bagahita bamuzomera

Mu magambo ye n'ikizere kitagabanyije ati " Ndatangaje cyane, mfite impano itangaje kandi mfite imico myiza ku rwego rwo hejuru. Ushobora kwibeshya ko ndi umumarayika."

Ku bw'ibyo, hafi aho, hari umuntu ukoresha urwo ruba ahita abona amahirwe yo gutanga igitekerezo cye kuri iyo foto, by'umwihariko ahita akora 'Zoom' kuri kora Alade yari yambaye ariko akora zoom ahantu iyo kora yari yaracitse.

Uyu mufana ntiyabyihanganiye kuko aho hacitse kuri kora ya Alade yahise abaza abandi ati " Ese ni nge ngenyine wabonye ibi bintu ra!!!" 

Ahantu hacitse kuri kora ya Yami Alade hagateza impagarara

Ako kanya Yami Alade yahise agarukana igisubizo cy'akasamutwe kuri uyu mufana ati " Iyo foto hashize iminota itatu nyipositinze. Iki cyari igihe gihagije cyo gukora zoom ukandika ibitekerezo byawe by'ubugoryi. Tekereza uramutse witaye ku makuru arambuye y'ubuzima bwawe muri ubu buryo, aka kanya waba uri ahantu heza. Kwitegereza ku bibera ntabwo ari akazi kawe."

Nyuma y'ibi, abantu banyura ku mbuga nkoranyambaga bakomeje gutangazwa cyane n'igisubizo uyu muhanzikazi Yami Alade yahaye umufana mu gihe akenshi bitamenyerewe ko ibyamamare bisubizanya n'abafana cyane iyo ari ibintu byo guhangana.