''Yateye ivi tumuririmbira Magorwa'':Platini avuga ku mafaranga ya mbere yakoreye mu muziki

''Yateye ivi tumuririmbira Magorwa'':Platini avuga ku mafaranga ya mbere yakoreye mu muziki

 Dec 2, 2023 - 10:52

Umuhanzi Nemeye Platini yagarutse ku mafaranga ya mbere yakoreye mu muziki, ahishura uko batumiwe n'umusore wateye ivi bakamuririmbira indirimbo 'Magorwa' yuje amaganya.

Nemeye Platini uzwi nka 'P' cyangwa se 'Baba' ni umwe mu bahanzi bafite izina ribyibushye mu ruganda rwa muzika mu Rwanda, akaba amaze imyaka isaga 14 agira uruhare mu kumererwa neza kw'abakunzi ba muzika mu Rwanda binyuze mu ndirimbo.

Kwamamara k'uyu mugabo ahanini byaturutse ku itsinda yari ahuriyemo na mugenzi we TMC ariryo Dream Boys, n'ubu rigifite abakunzi benshi mu Rwanda n'ubwo ritagikora umuziki.

Dream Boys yakunzwe cyane mu Rwanda kubera indirimbo nyinshi zitandukanye, ikaba yari ifite umwihariko wo kuririmba indirimbo nyinshi zivuga ku buzima busanze ariko ugasanga ahanini zirimo inkuru zibabaje.

Uyu mwihariko wo kuririmba indirimbo z'amaganya watangiriye ku ndirimbo bise 'Magorwa' Dream Boys yasohoye mu 2009, yaje kwigarurira imitima y,abanyarwanda benshi.

Kuri uyu wa Gtandatu ubwo Platini yari yatumiwe kuri Radio Rwanda mu kiganiro Urubuga rw'imikino, yabajijwe amafaranga ya mbere yaba yarakoreye mu muziki avuga ko icyo gihe we na TMC bari batumiwe n'umusore wari wateye ivi.

Gusa igitangaje nuko mu gihe abandi bateye ivi baba bashaka uturirirmbo tw'urukundo twuje imitoma, we ngo yasabye ko bamuririmbira indirimbo Magorwa kuko yayikundaga cyane.

Platini ati:''Yari Dream Boys, icyo gihe twahembwe ibihumbi 30. Hari i Butare ni umuntu wari wateye ivi araduhamagara, ariko n'ubwo yari yateye ivi yakundaga indirimbo yitwa Magorwa.

"Ati ngewe ibyo by'inkundo nta kibazo ariko mundirimbire Magorwa nateye ivi. Aduha ibihumbi 30 ariko twabanje no gukuramo itike ya TMC kuko yavaga i Kigali.''

Kuva mu 2009 Dream Boys ryabaye izina rikomeye cyane ndetse rikunzwe cyane mu Rwanda kugeza mu 2018 ubwo aba basore bakoraga indirimbo 'Romeo & Julliet' bakoranye na Riderman, akaba ariyo ndirimbo ya nyuma bakoze nk'itsinda.

Mu 2020 nibwo byemejwe ko Dream Boys yatandukanye, uva icyo gihe Platini yabaye umuhanzi ukora ku giti cye ndetse abasha kujya mu bahanzi bafite indirimbo zitandukanye zikunzwe mu Rwanda, mu gihe TMC we umuziki yabaye awuhagaritse ahita yerekeza muri Leta zunze ubumwe za America.

Platini ari mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda