Yaretse kwiga ku myaka 15! Impamvu Sheebeh Karungi yataye ishuri

Yaretse kwiga ku myaka 15! Impamvu Sheebeh Karungi yataye ishuri

 Oct 19, 2023 - 14:20

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yahishuye impamvu yaretse ishuri ku myaka 15 ari mu mwaka wa Kabiri w'Amahuri yisimbuye.

Icyamamare mu muziki wa Uganda Sheebah Karungi yatangaje ko yahagaritse ishuri akiri muto atangira gukubwitwa n'ubuzima, ndetse ngo akaba yarahagaritse amasomo ye kubera ko yabonaga nyina umubyara atorohewe n'ubuzima ahitamo kujya kumufasha gushaka uko babaho.

Mu kiganiro uyu muhanzi yatanze, akaba yavuze ko akomoko mu muryango w'abana batandatu ndetse akaba ari uwa Kane iwabo. Akaba yavuze ko ubuzima bwari bugoye cyane, ngo kubera ko nyina ari we wenyine wabitagaho mu dufaranga duke yakuraga mu ruganda rw'ikawa.

Mu magambo ya Sheebah ati " Narindambiwe guhora mbona mama ari kuvunika. Nari naramubonye imyaka myinshi avunika numvaga ngomba kugira icyo nkora. Nahagaritse ishuri ndi mu mwaka wa Kabari w'amashuri yisumbuye, icyo gihe narimfite imyaka 15, mpitamo kujya kubyina kuko narabikundaga."

Sheebah Karungi yaretse ishuri ku myaka 15

Sheebah akaba yanavuze ko mukuru we, nawe yaretse ishuri afite iyo myaka ajya gufasha mama wabo, ariko ngo nawe ku myaka 16 ajya gushaka umugabo. Uyu muhanzi akaba akomoka kuri nyina Edith Kabazungu na Ahamada Kimali Musoke, aho yavutse ku wa 11 Ugushyingo 1989 i Kawempe, Kampala Uganda.

Ubwo yari agiharika ishuri ku myaka 15, yahise ajya mu itsinda ry'ababyinnyi mu 2004 ryitwaga "Stingerz", ndetse mu 2006 ajya mu rindi rya "Obsessions" aho yahuriyemo n'ubuzima bukakaye  akarisohokamo mu 2010.

Sheebah aremeza ko ubuzima bwari bugoye nyina yiyemeza kureka ishuri ajya kumufasha

Mu 2010 nibwo Sheebah karungi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise "Kunyenyenza" yakozwe na producer Washington, ndetse mu 2014 uyu muhanzikazi akaba yarasohoye album ye ya mbere yise "Ice Cream", aho yariho indirimbo nka: Wesana, Jordan, Ice Cream n'izindi.

Ni mu gihe kandi Sheebah yegukanye ibihembo binyuranye birimo: HiPipo Music Awards, Uganda Music Awards, Abryanz Styles and Fashion Awards, Zzina Awards, Nigeria Entertainment Award n'ibindi byinshi.