Yamugongesheje imodoka! Umuriro wongeye kwaka kwa Teta Sandra na Weasel Manizo 

Yamugongesheje imodoka! Umuriro wongeye kwaka kwa Teta Sandra na Weasel Manizo 

 Aug 7, 2025 - 08:29

Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel Manizo yajyanwe kwa muganga igutaraganya nyuma y'uko agonzwe n'umugore we Teta Sandra agakomereka amaguru yombi, mu gihe biteguraga gukora ubukwe.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda birimo ikitwa 'Big Eye Ug', avuga ko iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye, ubwo aba bombi bari ahitwa kuri 'Shan's Bar & Restaurant' mu gace ka Munyonyo, haza kubaho kutumvikana ku mpande zombi.

Uku kutumvikana ngo byaje gufata intera bituma banarwana.

Teta Sandra yaje gukiza amagara ye ahungira mu modoka arayatsa ashaka kugenda, ariko Weasel ahita aza ahagarara imbere y'ayo yanga ko agenda.

Ibi n'ibyo byaje kurangira Teta Sandra amugonze, akomereka amaguru ahita yihutanwa kwa muganga mu bitaro bya Nsambya Hospital.

Si ubwa mbere aba bombi bagiranye amakimbirane bakarwana ndetse byagiye bivugwa kenshi, aho nko mu 2022 byavuzwe ko Weasel Manizo yakubise Teta Sandra bikabije bituma ahungira mu Rwanda.

Mu mafoto yagiye hanze icyo gihe yagaragaza Teta Sandra afite inkovu z'inkoni ndetse na Daniella Atim wahoze ari umugore wa Jose Chameleone yumvikanye kenshi atabariza Teta Sandra ko akorerwa ihohoterwa.

Icyakora nyuma y'igihe Teta yongeye gusubira muri Uganda, ndetse icyo gihe yahakanaga yivuye inyuma ko akubitwa n'umugabo we.

Ubwo Weasel yaherukaga mu Rwanda aje mu gitaramo Jose Chameleone yakoreye i Kigali muri Kigali Universe mu minsi ishize, yavuze ko aje mu Rwanda mu gitaramo ariko harimo na gahunda zo kwiyereka umuryango wo kwa Sebukwe.

Yavuze ko ubu bari no mu myiteguro y'ubukwe.