Ya mikoro Cardi B aherutse gukoresha amabara, yatanzweho imvura y'amafaranga

Ya mikoro Cardi B aherutse gukoresha amabara, yatanzweho imvura y'amafaranga

 Aug 4, 2023 - 01:30

Nyuma yuko umuhanzikazi Cardi B akubise umufana mikoro ubwo yari mu gitaramo, iyi mikoro yashyizwe muri cyamunara.

Cardi B yavugishije benshi kubera ibyo yakoreye mu gitaramo cye cyabereye i Las Vegas mu mpera z'icyumweru gishize ubwo yateraga mikoro umwe mu bafana be.

Nubwo bivugwa ko yasabye ko bamutera amazi, umwe mu bafana be akabikora , byababaje uyu mugore, maze amwihimuraho amutera mikoro yari afashe mu ntoki. Ibintu byose byafashwe amashusho,  kandi ibyabaye byagiye bikwarakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mikoro Cardi B yakubise umufana mu gitaramo, irimo gutangwaho umurengera mu cyamunara

Mu gihe abapolisi barimo gukora iperereza ku byabaye, umuntu umwe yabitse iyi mikoro, ubusanzwe ifite agaciro k'amadorali 1,500, ariko kuva yashyirwa muri cyamunara irimo gutangwaho umurengera.

Scott Fisher, nyiri uruganda rukora ibikoresho by'umuziki, ari na rwo rwatanze mikoro yakoreshejwe muri iki gitaramo, ni na we urimo kuyiteza cyamunara kuri eBay, avuga ko amafaranga yose azava muri iyi cyamunara azajya mu miryango nterankunga ibiri: Friendship Circle Las Vegas na Wounded Warrior Project.

Cardi B kugeza magingo aya, yararuciye ararumira

Amakuru avuga ko cyamunara yatangiye ku ya 1 Kanama 2023 kugeza ubu ikaba igeze ku isoko ry’amadolari 94,600, ariko bikaba biteganijwe ko igiciro cya nyuma kizagera hagati y’amadolari 250,000 na 500,000, ni ukuvuga ari hagati ya miliyoni 250 na miliyoni 500, nk’uko abahanga babitangaza.

Kugeza ubu, Belcalis Marlenis Almanzar wamenyekanye nka Cardi B, ntacyo yatangaje ku bijyanye n'ibyabaye cyangwa cyamunara y'iyi mikoro.