World Cup 2022:Maroc yatunguye Ububirigi ihita iyobora itsinda

World Cup 2022:Maroc yatunguye Ububirigi ihita iyobora itsinda

 Nov 27, 2022 - 13:56

Ikipe y'igihugu ya Maroc yabashije gutsinda ikipe y'igihugu y'Ububirigi, biyongerera ikizere cyo kugera muri ⅛ mu gikombe cy'isi.

Ni umukino watangiye ku isaha ya saa 15:00 ukaba ari umukino wahuje amakipe abiri yo mu itsinda F, aho Ababirigi bacakiranye n'abanya-Maroc kuri sitade Al Thumama ukaba wasifuwe n'umunya-Mexico ariwe Cesar Ramos.

AUbubirigi bwari bufite amanota atatu bwasabwaga gutsinda uyu mukino bugahita bubona itike ya ⅛, mu gihe Maroc yo yari ifite inota rimwe wari umukino wo kugira ikizere cy'uko kugera muri ⅛ bishoboka.

Ikipe y'igihugu y'ababirigi yinjiye mu mukino igerageza kwiharira umupira bitandukanye n'uko yakinnye umukino wa Canada aho yarushwaga mu kibuga, ariko Maroc nayo yakinaga yirinda kwinjizwa igitego hakiri kare ariko ikananyuzamo igasatira izamu ryarimo Thibaut Courtois.

Ubwo bendaga kujya kuruhuka igice cya mbere kirangira nibwo Hakim Ziyech yatsindiye Maroc igitego, ariko umusifuzi arebye kuri VAR asanga hari habayemo kurarira ubundi igitego kirangwa.

Mu gice cya kabiri nabwo amakipe yombi yakomeje kwigana ariko Maroc ibona kufura ku munota wa 73 yari ibumoso ahagana muri koruneri, Abdelhamid Sabiri ayitera neza ahita atsinda igitego cya mbere cya Maroc.

Ikipe y'Ububirigi yahise yongera kwiharira umupira cyane ishaka uko yataka ariko gushyira umipira mu nshundura bikanga kuko ubwugarizi bwa Maroc bwari buhagaze neza.

Ubwo umusifuzi yari amaze gushyiraho iminota y'inyongera ngo umukino urangire nibwo abanya-Maroc bongeye kuzamukana umupira maze Hakim Ziyech ahereza umupira mwiza Zakaria Aboukhlal, umusore watsinze igitego cya kabiri cya Maroc cyahise kinasoza umukino.

Iyi ntsinzi Maroc yabonye yatumye ihita igira amanota ane ubu ikaba ariyo iyoboye itsinda F aho ikurikirwa n'Ububirigi bufite amanota atatu, inyuma hakaza Croatia na Canada zigiye gukina umukino wazo wa kabiri.

Maroc yishimira intsinzi

Wari umukino w'indya nkurye