World Cup 2022: Argentine yatangiye irota nabi igaragurwa na Saudi Arabia

World Cup 2022: Argentine yatangiye irota nabi igaragurwa na Saudi Arabia

 Nov 22, 2022 - 10:37

Ikipe y'igihugu ya Argentine iri mu makipe ahabwa amahirwe mu gikombe cy'isi yatangiye itsindwa na Saudi Arabia.

Kuri uyu munsi wa Gatatu w'Igikombe cy'isi kiri kubera muri Qatar hateganyijwe imikino ine yabanjirijwe n'umukino wo mu itsinda C, aho ku isaha ya saa 12:00 zo mu Rwanda Argentine yatanaga mu mitwe na Saudi Arabia.

Ni umukino benshi bahaga amahirwe Argentine yo gutsinda dore ko iyi kipe yari imaze imikino 36 idatsindwa, ndetse ikaba iri no mu makipe benshi bavugaga ko baha amahirwe yo kwegukana Igikombe cy'isi cya 2022.

Muri uyu mukino Argentine yabonye penariti hakiri kare ku munota wa 11 ku ikosa ryari rikorewe rutahizamu Lautaro Martinez, maze Lionel Messi ayitera neza maze Argentine itsinda igitego cya mbere.

Argentine yakomeje kwataka ngo itsinde ibitego byinshi ariko yabitsinda abasifuzi bagasanga habayeho kurarira bakabyanga. Hanzwe ibitego bibiri bya Lautaro Martinez n'icya Messi, maze bajya kuruhuka bikiri 1-0.

Mu gice cya kabiri Saudi Arabia yaje ishyiramo imbaraga nyinshi mu kwataka maze biranayihira ku munota wa 48 gusa Saleh Al Shehri atsinda igitego cyo kwishyura ku mupira yari ahawe na Firas Al Buraikan.

Saudi Arabia yahise ibona ko byose bishoboka maze ikomeza kwataka izamu ryari ririnzwe na Emiliano Martinez bidatinze ku munota wa 53 Salem Al Dawsari atsinda igitego cya kabiri, Argentine iririmba urwo ibonye.

Argentine yahise ibona ko ibintu bikomeye maze yongera gushyira imbaraga nyinshi mu kwataka ariko ubwugarizi bwa Saudi Arabia bukomeza guhagarara neza, ndetse bakinana ishyaka ryinshi barinda ibyagezweho.

Lionel Scaloni utoza Argentine yagerageje gukora impinduka azana abakinnyi nka Lisandro Martinez, Julian Alvarez, Enzo Fernandes, na Marcos Acuna ngo arebe ko yakwishyura ariko biranga.

Mexico na Poland ziri muri iri tsinda rya Argentine na Saudi Arabia ziraza gukina saa 18:00, ariko uko bihagaze ubu Argentine ni iya nyuma muri iri tsinda riyobowe na Saudi Arabia yamaze kubona amanota atatu.

Aya makipe yombi azongera gukina ku wa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo, aho Argentine izakina na Mexico saa 21:00 naho Saudi Arabia igakina na Poland saa 15:00.

Messi yatsinze igitego cya Argentine

Saudi Arabia yatsinze iva inyuma