Winnie Nwagi yakanguriye abakobwa kuzamura igiciro ku bagabo babatereta

Winnie Nwagi yakanguriye abakobwa kuzamura igiciro ku bagabo babatereta

 Jan 12, 2024 - 16:26

Umuhanzikazi Winnie Nwagi yakanguriye abakobwa bose gusaba amafaranga menshi abagabo babatereta mu gihe babasabye ko bahura bakaganira.

Umuririmbyi wo mu gihugu cya Uganda Winnie Nwagi yasabye abakobwa bagenzi be kugabanya kwishyira hasi imbere y'abagabo mu gihe babasabye ko bahura bakaganira.

Kuri Winnie, avuga ko mu gihe umugabo yifuza ko muhura mu kaganira, ugomba kumwaka amafaranga afatika ya tike, ku buryo utarajya nibura mu mnsi y'amafaranga ibihumbi 50,000 by'amashiringi ya Uganda. 

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Spark TV, yashimangiye ko mu gihugu cye abagore bahabwa ibintu bike ugereranyije n'ibyo baba bakwiye, avuga ko bagakwiye kuzamura ibiciro byabo, kugira ngo n'ubuzima bwabo buhinduke. 

Winnie Nwagi aravuga abakobwa bakwiye gusaba abagabo amafaranga menshi igihe bifuza ko bahura bakaganira 

Winnie Nwagi avuga ko abakobwa bagomba kwita cyane ku mwanya bamarana n'abasore, kuko ngo uwo mwanya aba ari munini cyane, ugereranyije n'amafaranga babaha ya tike.

Ni mu gihe uyu mukobwa ashimangira ko umugabo ugukunda kandi afite amafaranga, atagira ikibazo cyo kuguha amafaranga ari hejuru y'ibihumbi 50,000 by'amashiringi.

Ku bw'ibyo, Winnie Nwagi akaba yashishikarije abakobwa bagenzi be yivuye inyuma ko batagomba gusaba amafaranga ari munsi 50,000, kuko ngo ibyo byaba ari ukwisuzuguza uramutse uyagiye munsi.