Weasel Manizo wibeshejeho binyuze mu muziki, afite impungenge ko abahungu be bashobora kuzakurikiza inzira ye.
Weasel Manizo afite ubwoba ko abana be na bo bashobora kuzaba abahanzi
Weasel avuga ko yakishimira ko bahitamo inzira zinyuranye n'iye bagakora indi myuga, kuko yizeye ko ari byo byabarinda kuzahura n'urugamba rutoroshye yahuye narwo mu muziki mu myaka yashize.
Mu kiganiro na Televiziyo imwe yo muri Uganda, Weasel yagize ati:"Ntabwo nakifuza ko hari umuhungu wanjye wahitamo inzira nk'iyanjye."
Icyakora, Weasel yavuze ko atashyira igitutu ku bana be, ngo abe ari we ubahitiramo icyo bazakora.
Weasel avuga ko nta mwana we yakifuriza kuba umuhanzi
Yagize ati:"Nubwo ntifuza ko bijandika muri izi ntambara zo mu muziki wacu, baramutse bashimangiye ko bashaka kuba abahanzi, nta kintu na kimwe nshobora gukora, kuko ahari, inganda z'umuziki zishobora kuzaba nziza mu bihe biri imbere."