Van Dijk yavuze ko Liverpool iri guca mu bihe bigoye, ariko yemeza ko nta rwego na rumwe bazacikirizaho urugamba rwo guhagarara neza no kugaruka mu nzira y'intsinzi.
Yakomeje ashimangira ko we n’abakinnyi bagenzi be bafite icyizere n’umurava wo guhindura ibintu.
Virgil yagize ati '“Turahaguruka turi hano. Mfitiye iyi kipe icyizere gikomeye kandi niteguye gutanga ibyo mfite byose".
Kapiteni w'iyi kipe yongeyeho ko amateka ya Liverpool agaragaza ko intsinzi zayo zose zasabye imbaraga n’ukwihangana, bityo ibi bihe bigoye bitazabatesha icyizere.
Mu rwego rwo kugarura intege mu bafana, Virgil yakomeje agira ati:“Nta na kimwe twahawe ku buntu… ntituzacika intege".
Van Dijk yasabye abafana gukomeza kuba hafi y’ikipe, abasaba kutacika intege mu bihe bitoroshye ikipe irimo, kuko ubu aribwo Liverpool ikeneye ubumwe kurusha ikindi gihe cyose.
Mu gihe cyose ibi bikorwa bibaye, ikipe ya Arne Slot ikomeje imyiteguro yo kwakira West Ham United ku Cyumweru muri Premier League, mu rwego rwo gushaka amanota yizera ko ashobora kugarura akamwenyu ku maso y’abafana.
Van Dijk yasabye abafana ba Liverpool kwihangana

