Victor Mbaoma yakuye APR FC mu menyo ya Mukura, Thierry Froger ariruhutsa

Victor Mbaoma yakuye APR FC mu menyo ya Mukura, Thierry Froger ariruhutsa

 Oct 13, 2023 - 23:57

Ikipe ya APR FC yabonye amanota ku munsi wa karindwi wa shampiyona ibifashijwemo na rutahizamu wayo Victor Mbaoma.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye imikino y'umunsi wa karindwi wa shampiyona y'umwaka 2023/2024 mu Rwanda, aho ku isaha ya saa 18:00 kuri Kigali Pele Stadium umukino APR FC yakiriyemo Mukura Victory Sports wari utangiye.

Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka mu bakinnyi amaze iminsi abanza mu kibuga, Ndikimana Danny abanza ku busatirizi we na Mbaoma ndetse na Bacca, ndetse ubwugarizi Prince agaruka mu kibuga akinana na Binjeme ndetse na Claude wari wagarutse mu kibuga asimbuye Christian umaze iminsi akina.

Igice cya mbere cy'uyu mukino cyaranzwe n'umupira wihutaga cyane ku mpande zombi bava ku izamu rimwe bahita bagera ku rindi, ariko bajya kuruhuka amakipe yombi anganya ubisa ku busa aho abazamu bombi bari bakomeje guhagarara neza.

Ku munota wa 59 nibwo Thierry Froger utoza APR FC yakoze impinduka akuramo Danny na Apam, azana Bacca na Gilbert bahise batangira guteza ibibazo ubwugarizi bwa Mukura.

Muri iyi minota isaga 30 y'igice cya kabiri yaranzwe no gusatira cyane kwa APR FC binyuze muri Mugisha Gilbert wagiye arema uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Mukura, ari nako umuzamu Pavelh Nzila nawe yarokoye APR FC inshuro zigera kuri eshatu ku mipira yashoboraga kubyarira Mukura ibitego.

Ubwo umukino waganaga ku musozo mu minota y'inyongera, nibwo Ombolenga Fitina yahinduye umupira usanga Victor Mbaoma ahagaze neza atsindira APR FC igitego cyayohesheje amanota atatu.

Uyu ni umukino wagiye kuba bivugwa ko umutoa Thierry Froger yababyawutezwe ku buryo iyo atawutsinda yashoboraga kwirukanwa, ariko ku munota wa nyuma yaje kubona amanota atatu.

Victor Mbaoma yahesheje APR FC amanota atatu