Uwahoze ari diregiteri muri PSG yayigiriye inama yo gutandukana Mbappe

Uwahoze ari diregiteri muri PSG yayigiriye inama yo gutandukana Mbappe

 Jul 10, 2023 - 06:39

Uko bucya n'uko bwira umubano wa Kylian Mbappe na PSG ukomeza gutera urujijo, uwari diregiteri w'imikino muri iyi kipe we yayigiriye inama yo kumurekura akagenda.

Leonardo wari diregiteri w'imikino mu ikipe ya PSG yagiriye iyi kipe inama yo kugurisha Kylian Mbappe ku bw'ibyiza by'ikipe.

Kylian Mbappe wageze muri PSG mu 2018 aherutse kwerura atangariza isi ko nta gahunda afite yo kongera amasezerano muri iyi kipe akinira, mu gihe ayo afite ubu azarangira mu mpeshyi y'umwaka utaha.

Aganira na L'Equipe, Leonardo yagize ati:"Ku bw'ibyiza by'ikipe, ndatekereza ko igihe cyageze kuri Mbappe ngo agende, icyaba cyose. PSG yariho mbere ya Kylian Mbappe kandi izabaho na nyuma ye.

"Ari muri PSG mu myaka itandatu ishize, kandi muri iyo myaka amakipe atanu atandukanye yatwaye Champions League. Nta n'imwe muri zo yari ifite Mbappe. Ibyo bivuze ko birashoboka cyane gutwara iri rushanwa udafite Mbappe."

Leonardo yakomeje ati:"Bitewe n'imyitwarire ye muri iyi myaka ibiri ishize, Mbappe yagaragaje ko ari umukinnyi udashobora kuyobora ikipe.

"Ni umukinnyi ukomeye ariko si umuyobozi. Ni rutahizamu ukomeye, ariko si mwiza mu kurema uburyo(playmaker). Biragoye cyane kumwubakiraho ikipe."

Ubwo Leonardo yatandukanaga na PSG mu mwaka ushize, byavuzwe ko mu byatumye agenda harimo no kuba yarananiwe kwemeza Mbappe gusinya amasezerano mashya, ariko kuri ubu bigaragara ko noneho nta gisibya uyu musore azatandukana n'iyi kipe.

Iyo havuzwe isohoka rya Kylian Mbappe ikipe iza bwa mbere ni Real Madrid nk'ikipe ashobora kwerekezamo, ariko ubu biragoye ko iyi kipe yakwishyura miliyoni 250 z'amayelo PSG yifuza nyuma yo gutanga izindi zirenga 100 kuri Jude Bellingham, kandi Mbappe anasigaje umwaka umwe akaboneka ku buntu.

Kylian Mbappe amaze gutsindira PSG ibitego 212 mu mikino 260 amaze kuyikinira, akaba ariwe uyoboye ba rutahizamu bayitsindiye ibitego byinshi nyuma yo guca kuri Edison Cavani na Zlatan Ibrahimovic.

Leonardo yabanye na Kylian Mbappe imyaka itatu muri PSG(Image:Getty)