Uwa mbere yamaze gucakirwa na polisi azira urupfu rwa Mohbad

Uwa mbere yamaze gucakirwa na polisi azira urupfu rwa Mohbad

 Sep 24, 2023 - 17:43

Ishyirahamwe ry’abaforomo n’ababyaza bo muri Nigeria barangije kwitakana umuganga watawe muri yombi na polisi akekwaho gutera urushinge rwahitanye umuhanzi Mohbad.

Ishyirahamwe ry’abaforomo n’ababyaza bo muri Nigeria i Lagos, ryagaragaje ko ukekwaho icyaha cyo gutera urushinge nyakwigendera Mohbad watawe muri yombi, atari umuforomo wanditswe. Ibi bibaye mu gihe se wa Mohbad Joseph Aloba yari yatangaje ko umuhungu we yapfuye nyuma yo guhabwa inshinge n'umuforomo wungirije.

Iri shyirahsmwe ry'abaforomo n'ababyaza "The National Association of Nigeria Nurses and Midwives (NANNM)" ribinyujije ku munyamabanga waryo Toba Odumosu, rikaba ryashyize itangazo kuri X rivuga ko uwo muforomo atanditse kandi ko bihanganisha cyane umuryango wa Mohbad.

Umuraperi Mohbad watabarutse

Ati " Ishyirahamwe ry’igihugu ry’abaforomo n’ababyaza bo muri Nigeria, ryihanganishije byimazeyo abo mu muryango w’umuhanzi wapfuye, Ilerioluwa Aloba uzwi ku izina rya Mohbad, muri iki gihe kitoroshye. Ibitekerezo n'amasengesho byacu biri kumwe namwe, mu gihe twamagana urupfu rwe rubabaje."

Iri tangazo rikomeza rigira riti " Dushyigikiye byimazeyo iperereza rigikomeje ku bijyanye n'urupfu rwe kandi turasaba inzego zibishinzwe gukora uko bashoboye akabonerwa ubutabera. Iperereza ryacu ry'ibanze ryerekana ko umuntu bivugwa ko yajyanywe gufungwa na polisi kubera kuvura Mohbad, ko atari umuforomo wanditswe."

Iri tangazo rikaba ryasoje risaba ko hasuzumwa neza impamyabumenyi ndetse n'ubunyamwuga bw'uwo watawe muri yombi. Kugera magingo aya, urupfu ry'uyu muraperi witabye Imana ku 12 Nzeri rukaba rukomeje kwamaganwa na benshi ndetse bamusabira n'ubutabera. Nubwo ariko yitabye Imana, ariko akomeje gukora amateka ku mbuga zicuruza umuziki.